Abanyarwanda 80 bagiye kwigira kuri buruse zatanzwe n’u Bushinwa

Abanyeshuri b’abanyarwanda bagera kuri 80 bahawe buruse yo kujya kwiga mu Bushinwa basabwe kubyaza umusaruro amahirwe yo kujya kwiga muri iki gihugu bakazagaruka guteza imbere u Rwanda rwabohereje.

Basabwe ibi mu muhango wo kubasezeraho wabaye ku wa Gatatu tariki 23 Kanama ku cyicaro cya ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun yavuze ko uyu mwaka abanyeshuri bahawe buruse biyongereye bitandukanye n’imyaka yabanje.

Ati: “Muri uyu mwaka, Guverinoma y’u Bushinwa yatanze buruse 80 ku banyeshuri bo mu Rwanda, umubare munini kurusha mu myaka yashize.”

Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun

Yavuze ko muri abo 75 bazakurikirana amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, 2 bakurikirane amasomo y’impamyabumenyi y’ikirenga, mugihe 3 bakazakurikirana icyiciro cya kabiri cya kaminuza.”

Amwe mu masomo aba banyeshuri baziga harimo ajyanye na siyansi, ikoranabuhanga, ubukungu nibindi.

Ambasaderi Wang yabwiye abanyeshuri ko bagira amahirwe akomeye yo kuba u Rwanda rushyira imbere uburezi bwo butuma igihugu kigira abakozi bashoboye bikagira uruhare rufatika mu guhindura ubukungu bw’igihugu.

Ati: “Ndabashishikariza kugera ku ntego ku rwego rwo hejuru, no kuba indashyikirwa mu masomo mugite kwiga. Iterambere ry’abaturage bacu rishingiye ku mbaraga za muntu zidacogora mu gushakisha ibintu bishya.”

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Rose Mukankomeje, yasabye abanyeshuri bagiye kwiga mu Bushinwa kwiga cyane kandi bagaharanira kugaruka bafite ubumenyi.

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje
Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje

Ati: “Abantu bamwe usanga bagwiza impapuro ariko wakurikirana uhasanga nta kintu bafite. Niba tubohereje, turashaka ko muzagaruka hari ubumenyi mwiyongereye.”

Yabasabye kudakoresha igihe bazaba bafite ngo bajye mu kwishimisha ahubwo uwo mwanya baharanire kuwufatirana biyungura ubundi bumenyi.

Dr Mukankomeje yavuze ko buruse zitangwa na leta y’u Bushinwa zigamije guha abanyeshuri b’abanyarwanda amahirwe yo kunguka ubumenyi bubafasha gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda.

Emmanuel Kamanzi, wize mu Bushinwa
Emmanuel Kamanzi, wize mu Bushinwa

Emmanuel Kamanzi, umwe mu bagize umuryango w’abanyeshuri barangije mu Bushinwa yagaragaje ko hari byinshi byo kwigirwa kuri icyo gihugu cyo muri aziya haba mu ishuri no hanze yaryo ndetse ahamagarira abanyeshuri kuzahitamo neza amasomo azagirira akamaro u Rwanda.

Kuva mu 1980, Abanyarwanda barenga 1500 bamaze gusoza amasomo yabo kuri buruse zitangwa n’u Bushinwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka