Abanyarwanda 72 bari bahungiye muri Kongo batahutse

Abanyarwanda 72 bari barahungiye Congo 1994 harimo Abanywandakazi bari barashakanye n’Abanyekongo bageze mu Rwanda tariki 11/01/2013 bahungutse bavuga ko bahunze ibikorwa by’ihohoterwa bibera muri Congo.

Abagore bageze mu karere ka Rubavu tariki 11/01/2013 baje bavuye mu duce dutandukanye nka Gihonga na Karuzi bavuga ko ibikorwa by’umutekano mucye bigaragara muri Congo badashobora kubibamo kandi mu gihugu cyabo hari umutekano. Ngo bagiye bahurira muri HCR basanga bose bahuje ikibazo.

Umwe mu bagore wanze ko amazina ye atangzwa yagize ati "Njye nahunze 1994 ndi umwana gusa nashakanye n’umugabo w’Umunyekongo kandi yankubitaga byongeyeho ko ingabo za Congo zaje mu gace dutuyemo zigahohotera abagore zikaboha abagabo nahisemo kwigarukira iwacu".

Mutabazi Deogratias wavukiye muri Kibungo yatangarije Kigali Today ko impamvu yari yaranze kugaruka mu gihugu cye ari amakuru yahabwaga avuga ko abatashye bagirirwa nabi cyane cyane abafite abana bari muri FDLR bo ngo baricwa.

Ngo aho yari atuye hitwa Karongi we n’abandi baturage na FDLR birukanwa n’umutwe wa Raie Mutomboki bahungira mu mashyamba ya Congo atazi izina cyakora ashimira abahamagara ababo bari muri Congo kuko ariho yakuye amakuru ko mu Rwanda ari amahoro.

Mutabazi yagize ati “naje kubona telefoni y’abanjye nyihamagaye bambwira ko bameze neza mu Rwanda ari amahoro, nahise ntegura gutaha ndetse n’umwana wanjye wari muri FDLR namuzanye".

Impunzi zatahutse kuri uyu wa 11/01/2013 zivuga ko muri Congo hari Abanyarwanda benshi bakora y’umurimo ubuhinzi n’ubucuruzi kandi bahabwa amakuru atariyo ku bibera mu Rwanda.

Ngo abafite ababo baba muri Kongo bagiye babaha amakuru yo mu rwanda byabafasha nabo bagatahuka. Abagabo bo ngo iyo bashatse gutahuka babangamirwa na FDLR ibatangira ndetse n’iyo bamenye ko hari abagiye gutaha baricwa.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka