Abanyarwanda 7 bahungutse bagejejwe aho bakomoka mu karere ka Nyabihu
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 04/10/2012 Abanyarwanda barindwi barimo abagore, abagabo n’abana, bahungutse baturutse mu gihugu cya Kongo aho bari bamaze imyaka isaga 17 bagejejwe mu karere ka Nyabihu aho bakomoka.
Ngoga Felicien wari uzwi ku izina rya “Lagadi” aho yabaga, avuga ko abenshi mu Banyarwanda badahunguka kubera amakuru bumvaga yababwiraga ko mu Rwanda nta mahoro ahari ndetse ko nta n’umutekano.

Avuga ko agikandagira mu Rwanda yatangajwe n’ibyo yabonye kuko yasanze ibyo yabwirwaga ko nta mutekano ihari ari ibihuha. Yavuze ko hatandukanye cyane n’aho yabaga hahoraga umutekano muke, bakarara nabi, bakirirwa nabi, mbese nta mibereho igaragara bafite.
Ngo mu Rwanda hari amahoro, hari umutekano, hari iterambere rirambye, akaba yishimira cyane kuba yaragarutse mu rwamubyaye kandi akaba yiteguye gufatanya n’abandi mu bikorwa by’iterambere rirambye.

Uyu mugabo ukomoka mu murenge wa Mukamira atangariza abakiri hirya no hino mu buhungiro yaba muri Kongo cyangwa ahandi, ko mu Rwanda ari amahoro kandi ko Abanyarwanda babana neza ndetse banafatanyiriza hamwe kubaka igihugu cyabo.
Yishimira cyane uburyo bakiriwe mu Rwanda kandi avuga ko bamuhaye ibishobora kumufasha kugeza hafi amezi atatu. Kubera ubwuzu mu Rwanda babakiranye, akaba ashishikariza abandi gutaha kuko mu Rwanda nta kibazo gihari ari amahoro.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|