Abanyarwanda 5679 nibo batahutse mu mwaka wa 2014
Imibare itunzwe n’ibigo byashyizweho na Minisitere ishinzwe gucunga Ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR) igaragaza ko Abanyarwanda 5679 aribo bashoboye kwitandukanya n’ubuhunzi mu mwaka wa 2014 bagaruka mu Rwanda.
Abanyarwanda benshi binjiye mu Rwanda bakiriwe mu kigo gishinzwe kwakira impunzi cya Nkamira aho 4342 batashye mu Rwanda ariho banyuze bavuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ahandi Abanyarwanda bataha mu Rwanda binjiriye harimo ibigo nka Nyagatare kiri Rusizi cyakiriye 1219, ku kibuga cy’indege Kanombe hanyuze 51, ku kanyaru hanyuze 8, i Gatuna hanyuze 45 hamwe no ku Rusumo hanyuze 14.
Ukwezi kwatashyemo Abanyarwanda benshi ni Gicurasi aho u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 633 naho ukwezi Abanyarwanda batashye ari bacye ni ukwezi kwa Ukuboza ahaje 361.

Nkuko bigaragazwa n’imibare y’Abanyarwanda bagiye bataha, nyuma y’ukwezi kwa Kanama nibwo umubare w’abanyarwanda bataha bava muri Kivu y’amajyaruguru wagabanutse.
Bamwe mu mpunzi batashatse ko amazina yabo atangazwa batashye mu Rwanda bavuye Walikale baca mu kigo cya Kanyabayonga batangarije Kigali Today ko iyo batashye babazwa niba bashaka kujya Kisangani cyangwa gutaha mu Rwanda bigatuma bamwe bahitamo kujya Kisangani aho bizezwa ubuzima bwiza.
Kivu y’amajyaruguru isanzwe ibarizwamo Abanyarwanda benshi bakiri mu buhunzi bafashwe bugwate na FDLR; mu Ugushyingo hatashye 396, Ukuboza 361, mu gihe mu mezi ayabanziriza umubare w’abataha wari hejuru ya 400.
Abanyarwanda bataha mu Rwanda bavuye mu bice bicungwa na FDLR batangarije Kigali Today ko batemererwa gutaha kubera iterabwoba bashyirwaho ko mu Rwanda nta mahoro ahari ahubwo bakizezwa ko bazacyurwa nyuma yo gufata igihugu.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyo nunvise ibyo impunzi zitahuka zitangaza nsanga hari imiryango mpuzamahanga iba itabyifuza kuko nk’iyo babaza abatahutse niba bashaka kujya kisangani kandi atari iwabo,bigaragaza ko bafite inyungu mu kubagumana nk’impunzi.
Aba bahoze mu buhunzi batahutse ni gihamya ko abajya babeshya ko mu rwanda nta amahoro ahari bafite izindi mpanvu zihishe inyuma yo kwanga gutahuka.