Abanyarwanda 39% ntibafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yagaragaje ko mu bantu bose bari mu kazi mu Rwanda, abafite ubushobozi bukenewe mu kazi bakora barenga gato ½.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard ubwo yari ari Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard ubwo yari ari Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda

Yabitangarije mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi ubwo yabagezagaho ibikorwa bya Guverinoma birebana n’uruhare rw’uburezi mu kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi, kuri uyu wa gatanu tariki 01 Ukuboza 2017.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu myaka yashize u Rwanda rwitaye ku kongerera Abanyarwanda ubumenyi n’ubushobozi mu nzego zitandukanye ari nako hakorwa ubushakashatsi.

Agira ati “Raporo y’ihuriro ry’ubukungu ku isi (World Economic Forum) yo muri 2017 yagaragaje ko 62% by’abaturage bose batuye isi ari bo bafite ubumenyi n’ubushobozi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.”

Akomeza agira ati “By’umwihariko mu Rwanda abafite ubumenyi n’ubushobozi ni 61 % ugereranije n’abantu bose bari mu kazi.”

Akomeza avuga ko iyo raporo ikomeza igaragaza ko 38 % ari abantu bafite impano zitabyazwa umusaruro.

Depite Nyirarukundo umwe mu Badepite bagaragaje impungenge afite kuri icyo kibazo yavuze ko Leta ikwiye gukora ubugenzuzi mu bigo by’amashuli Leta n’ibyigenga hakarebwa ko ubumenyi buhatangirwa bufite ireme.

Ati “Ujya kubona ukabona wahuriye n’umuntu ahantu mu ishuri wenda uzi ko nta kintu yize nta cyo azi ariko ukumva ngo ni we uyoboye iri shuli! Ukibaza uti ariyoboye ate? ku buhe bushobozi? Ujya kuyobora ishuli abazwa iki?”

Akomeza avuga ko Leta mu bugenzuzi ikora igomba gushyira ingufu mu kugenzura amashuri yigenga ngo kuko hari ubwo abantu bahatakariza amafaranga kandi ugasanga nta bumenyi bahakuye.

Impungenge nk’izo kandi zagaragajwe na Depite Mukazibera Agnes avuga ko hari zimwe muri za kaminuza usanga bashyizeho ishami runaka, nyamara nta bikoresho bijyanye na ryo bihari cyangwa ryagira ibikoresho rikabura abarimu babyigishirizaho.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yatangaje ko izo nzitizi zose zireba urwego rw’uburezi batangiye kuzishakira umuti.

Ahamya ko aho bageze bagasanga hari ibibura,biba ngombwa ko bafungirwa imiryango kugira ngo bashobore kuzuza ibyo basabwa,ariko badakomeje kwangiza ireme ry’uburezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka