Abanyarwanda 272 batahutse bava muri Kongo
Impunzi z’abanyarwanda 272 zabaga muri Kongo-Kinshasa zatahutse mu Rwanda ku bushake tariki 25/05/2012. Gutahuka zabifashijwemo na Komisiyo yo Gucyura Impunzi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (CNR) ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Impunzi (UNHCR).
Aba banyarwanda binjiriye ku mupaka munini uhuza akarere ka Rubavu n’umujyi wa Goma baturutse mu duce twa Masisi, Rutchuru, Karehe na Walikale; nk’uko ushinzwe ibikorwa bya CNR, Felix Musanganya, yabisobanuye.
Musanganya yongeraho ko hari abatashye kubera umutekano muke uterwa n’imitwe y’inyeshyamba nka Mai Mai, FDLR, Raia Mutomboka na M23 ariko ko hari n’abandi batashye kubera ubushake bwabo.
Abanyarwanda bahungutse batangaje ko inyeshyamba zibica, zikabasahura zibahora ko ari Abanyarwanda; nk’uko Valentine Nkurunziza yabisobanuye. Nkurunziza yatashye mu Rwanda inyeshyamba zimaze kumwicira umugabo n’abana babiri muri bane yari afite.
Nkurunziza arasaba abakiri mu mashyamba gutaha kuko mu Rwanda nta kibazo guhari kandi ko bazabakira nk’abaturage babo. Ngo bamwe mu Banyarwanda baba muri Kongo bumva amakuru yo mu Rwanda avuga ko ari amahoro ariko kuko imiryango yabo ikiri muri Kongo ntibagire umwete wo gutaha.
Ku rundi ruhande hari Abanyarwanda batashye kubera ubwoba baterwa n’imirwano ibera ahandi, bakaba bahisemo gutaha itarabegeraho nk’uko bisobanurwa na Samuel Sebikari.
Yagize ati “nta mirwano yari iri iwacu rwose ariko nagezeho ntekereza ko yazahagera ndavuga ngo ese ubundi ko mu Rwanda hari umutekano uwataha? Ni uko ndaza.”
Abanyarwanda batuye mu turere twa hafi y’umupaka wa Kongo (Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Musanze) bahise bacyurwa n’aho aba kure bazamara umunsi umwe mu nkambi ya Nkamira yo mu Karere ka Rubavvu; nk’uko Straton Kamanzi, umuyobozi w’inkambi ya Nkamira yabitangaje.
Aba Banyarwanda baje bakurikiye n’abandi 28 batashye tariki 24/05/2012 harimo n’umusirikare ufite ipeti rya Liyetona Koloneri wakoreraga umutwe wa FDLR.
Pascaline Umulisa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
come join us