Abanyarwanda 26 batahutse bava muri Mozambique

Tariki ya 29 Ukuboza 2022 U Rwanda rwakiriye itsinda ry’Abanyarwanda 26 bagize imiryango 14 batahutse bavuye muri Mozambique.

Bigirimana Gabriel ni umwe mu batahutse muri izi mpunzi. Avuga ko akomoka mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba akaba yari amaze imyaka 28 mu buhunzi muri iki gihugu.

Batahutse bavuye muri Mozambique
Batahutse bavuye muri Mozambique

Bigirimana avuga ko ubu umunyarwanda wese washaka gutaha bimworohera kuko ajya kuri Ambasade y’u Rwanda iri muri iki gihugu ikamufasha kugera mu gihugu cye.

Ati “Ubu Abanyarwanda bafashwe neza nta kibazo bafite kuko ushatse gutaha mu gihugu cye Ambasade iramufasha agataha, ndetse na HCR ku buryo nta ngorane umuntu yahura na zo z’abamubuza gutaha nk’uko byari bimeze mbere”.

Umuhoza Monique we ukomoka mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko ubuzima babagaho muri Mozambique bari abacuruzi bashakisha imibereho, ariko kuko aje iwabo bizaba byiza kurushaho.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022 hamaze gutahuka Abanyarwanda bagera ku 2,251 baturutse mu bihugu bitandukanye. Muri bo 50 baturutse muri Mozambique. Kugeza ubu Abanyarwanda basaga miliyoni 3.5 bamaze gutahuka kuva mu mwaka wa 1994.

U Rwanda rwaciye ubuhunzi kuva tariki 31 Ukuboza 2017 hashingiwe ku mutekano n’iterambere bihamye igihugu gifite.

Imiryango mpuzamahanga n’igihugu cya Mozambique bagize uruhare rukomeye muri ibi bikorwa byo gucyura impunzi z’Abanyarwanda. U Rwanda na rwo rukangurira Abanyarwanda bakiri mu buhungiro gutaha kuko Igihugu gitekanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka