Abanyarwanda 25 barahugurirwa amategeko arengera ikiremwa muntu mu bihe by’intambara

Abanyarwanda 25 mu nzego zinyuranye zishinzwe umutekano ndetse n’abasivili, bari mu mahugurwa agamije kurengera ikiremwa muntu, mu bihe bikomeye cyane cyane mu ntambara.

Ni amahugurwa y’iminsi itanu abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA) mu Karere ka Musanze, mu byerekeranye n’amategeko agamije kubungabunga ikiremwa muntu mu bihe by’intambara no mu bihe bisanzwe, yiswe Law of Armed Conflict (LoAC), cyangwa International Humanitarian Law, aho yafunguwe ku mugaragaro tariki 11 akazasozwa tariki 15 Ukwakira 2021.

Major Marcel Mbabazi Ushinzwe gahunda zijyanye n’amahugurwa muri RPA, yabwiye Kigali Today ko intego nyamukuru y’ayo mahugurwa, ari ugutanga ubumenyi ku bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, no mu nshingano zo gutoza abandi uburyo bwo kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Ati “Abenshi muri aba duhugura ni abateganya kujya muri misiyo, kugira ngo mu gihe bazaba bari mu kazi kabo ko kubungabunga amahoro, batoze abandi uburyo bwo kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwa muntu”.

Major Mbabazi yagarutse no ku mpamvu mu bahugurwa kuri iyi nshuro bagizwe n’Abanyarwanda gusa.

Agira ati “Kubera Covid-19, murabona iyi kosi ni iminsi itanu, hari igihe ujya gutumira abantu mu minsi itanu, ugasanga icya mbere agomba kuzagira igihe amara muri Hoteri kubera kujya mu kato agapimwa Covid-19, izo nzira zose zikorwa mu kwirinda Corona ni cyo kintu cyagiye kitugora, ubundi mu mahugurwa akurikiyeho hazitabira n’abanyamahanga”.

Ayo mahugurwa yateguwe na RPA, ku bufatanye na Leta y’u Buyapani n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritsura Amajyambere (UNDP), aho yitabiriwe n’abanyarwanda 25 barimo icyenda b’igitsinagore, bose bakaba bagizwe n’Abasirikare barindwi, Abapolisi batandatu n’Abacungagereza batatu, mu gihe abasivili ari icyenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngo "barahugurirwa amategeko arengera ikiremwa muntu mu bihe by’intambara"?? Ahubwo se bahuguye abarwana bagahagarika intambara??Nicyo cyangombwa kugirango ku isi habeho amahoro.Imana yaturemye idusaba gukundana,ikatubuza kurwana.Ndetse ikavuga ko abanga kuyumvira batazaba mu bwami bwayo.

gahirima yanditse ku itariki ya: 14-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka