Abanyarwanda 24 batahutse bavuye muri Congo ngo barumva bagize agaciro

Ubwo Abanyarwanda 24 bageraga ku mupaka wa Rusizi ya 1 tariki 26/09/2013 bavuye muri Congo bishimiye kongera kugera mu gihugu cyabo ndetse bavuga ko bumva bongeye kugira agaciro nk’ak’Umunyarwanda.

Mukamanzimpaka atangaza ko ngo basanga bagize agaciro gakomeye ko kongera kwitwa Abanyarwanda kuko muri Congo ngo bagiraga ipfunywe ryo guhora bahisha inkomoko yabo kandi bafite igihugu cyabo cy’amavuko.

Ngo wasangaga abenshi barahinduye amazina kubera gutura hanze y’igihugu cyabo no gushaka kwigira icyo bataricyo kugirango barebe ko bamara kabiri muri Congo.

Ngo kugaruka mu gihugu cyabo bibahesheje agaciro bari barabuze.
Ngo kugaruka mu gihugu cyabo bibahesheje agaciro bari barabuze.

Aba banyarwanda bavuga ko nta cyiza bigeze babona muri Congo kuko ngo binagaragara ku maso yabo bavuga ko baryaga barushye cyane ndetse byaba ngombwa bakaburara.

Ngo bahoraga biruka mu mashyamba ya Congo bashaka amahoro ariko ngo nta hantu bigeze batura ngo bahamare igihe kubera intambara zabahigaga cyane cyane imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu.

Abanyarwanda batahutse bazanywe n'imodoka za HCR.
Abanyarwanda batahutse bazanywe n’imodoka za HCR.

Abenshi muri aba batahutse biganjemo abagore n’abana aho bavuga ko abagabo babo bapfuye abandi ngo ntibazi niba bakiriho kuko ngo bagiye baburana kubera intambara. Muri aba batahutse abenshi bavuze muri Kivu yamajyepfo muri zone ya Mwenga na Uvira.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka