Abanyarwanda 24 batahutse bavuye muri Congo ngo barumva bagize agaciro
Ubwo Abanyarwanda 24 bageraga ku mupaka wa Rusizi ya 1 tariki 26/09/2013 bavuye muri Congo bishimiye kongera kugera mu gihugu cyabo ndetse bavuga ko bumva bongeye kugira agaciro nk’ak’Umunyarwanda.
Mukamanzimpaka atangaza ko ngo basanga bagize agaciro gakomeye ko kongera kwitwa Abanyarwanda kuko muri Congo ngo bagiraga ipfunywe ryo guhora bahisha inkomoko yabo kandi bafite igihugu cyabo cy’amavuko.
Ngo wasangaga abenshi barahinduye amazina kubera gutura hanze y’igihugu cyabo no gushaka kwigira icyo bataricyo kugirango barebe ko bamara kabiri muri Congo.

Aba banyarwanda bavuga ko nta cyiza bigeze babona muri Congo kuko ngo binagaragara ku maso yabo bavuga ko baryaga barushye cyane ndetse byaba ngombwa bakaburara.
Ngo bahoraga biruka mu mashyamba ya Congo bashaka amahoro ariko ngo nta hantu bigeze batura ngo bahamare igihe kubera intambara zabahigaga cyane cyane imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu.

Abenshi muri aba batahutse biganjemo abagore n’abana aho bavuga ko abagabo babo bapfuye abandi ngo ntibazi niba bakiriho kuko ngo bagiye baburana kubera intambara. Muri aba batahutse abenshi bavuze muri Kivu yamajyepfo muri zone ya Mwenga na Uvira.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|