Abanyarwanda 21 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 22 Ukuboza 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 21 bari bamaze igihe bafungiye mu gihugu cya Uganda bashinjwa kwinjira no gutura muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko.

Bagizwe n’abagabo icyenda (9), abagore umunani (8) n’abana bane (4), bafunzwe hagati y’icyumweru kimwe n’amezi ane, bakaba barafashwe bagaruka mu Rwanda.

Umumararungu Lea ukomoka mu kKrere ka Rwamagana yagiye mu gihugu cya Uganda anyuze ku mupaka wa Gatuna, ajyanywe no gushakisha akazi i Kampala.

Yafashwe ku wa 16 Ukuboza 2021, afatirwa i Mbarara ari mu nzira agaruka mu Rwanda.

Yahise yamburwa ibyangombwa bye birimo passport ndetse n’amafaranga, akaba yarafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mbarara ashinjwa kwinjira no gutura mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Karinijabo Emmanuel ukomoka mu Karere ka Gatsibo we yagiye mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 2016, agiye gusura nyirasenge na we anyuze ku mupaka wa Gatuna.

Yafashwe na Polisi ya Ntungamo ku wa 13 Kanama 2021 ari mu nzira agaruka mu Rwanda.

Yahise afungirwa muri gereza ya Cyamugoranyi amezi ane, nta rukiko rwamukatiye uretse gushinjwa kwinjira no gutura mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Avuga ko muri gereza yabwirwaga amagambo amukomeretsa ndetse ko yari ari muri Uganda nka maneko.

Ibi ngo byatumye abaho akoreshwa imirimo ivunanye irimo guhingishwa umunsi wose no kwasa inkwi ndetse anakubitwa ngo yemere ko ari maneko w’u Rwanda.
Nikuze Verena w’imyaka 53 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Kirehe, yagiye muri Uganda mu mwaka wa 2013 ahitwa Mubende aho yakoreraga imirimo y’ubuhinzi.

Yafashwe ku wa 27 Ukwakira 2021, afatirwa i Mbarara n’igisirikare cya Uganda ari mu modoka agaruka mu Rwanda.

Yafunzwe amezi abiri muri gereza ya Nyabuhike ashinjwa gutura muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ubwo nta rukiko rwamuhamije icyo cyaha.

Uko ari 21, bafunzwe hagati y’icyumweru kimwe n’amezi ane nta rukiko rubahamije ibyaha ngo rubahe n’ibihano.

Benshi bambuwe amafaranga yabo ndetse n’ibyangombwa birimo Passport n’irangamuntu.

Babiri basanzwemo Covid-19 bajyanywe i Ngarama kugira ngo bitabweho na ho abazima bajyanwa mu kigo cya IPRC-Nyagatare mbere yo kwerekeza mu miryango yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka