Abanyarwanda 20 bari bafungiye muri Uganda bakiriwe mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Ukwakira 2021, mu masaha y’amanywa, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 20 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda.

Abazanywe uko ari 20, bagizwe n’abagabo 18 n’abagore babiri (2), bakaba bari bafungiye muri icyo gihugu ahantu hatandukanye, bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Bavuga ko bakubiswe cyane, bafatwa nabi ari na ko bakoreshwa imirimo ivunanye kandi bariye nabi.

Saa sita n’iminota 55 nibwo bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba batangira kwitabwaho n’urwego rw’abinjira n’abasohoka.

Uko ari 20 bavuga ko bagiye bakorerwa iyicarubozo ndetse bamburwa n’amafaranga bari bafite.

Urugero ni Habimana Issa ukomoka mu Karere ka Burera, wagiye muri Uganda ahitwa Mubende gukora imirimo y’ubuhinzi afatwa n’igisirikare cya Uganda tariki ya 06 Nzeri 2021, mu Karere ka Mbarara ataha mu Rwanda yamburwa Amashilingi ya Uganda 120,000.

Nshimiyimana Moses ukomoka mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera yagiye muri Uganda ahitwa Mubende tariki ya 07 Gashyantare 2017 anyuze ku mupaka wa Cyanika.

Yafashwe n’igisirikare cya Uganda tariki 07 Nzeri 2021 ataha mu Rwanda, iminsi ibiri ayimara muri kasho ya Polisi i Mbarara nyuma ajya gufungirwa muri gereza ya Nyabuhike mu karere ka Ibanda.

Yakatiwe gufungwa iminsi 30 ashinjwa kwinjira no kuba muri Uganda binyuranyije n’amategeko no kuba maneko w’u Rwanda.

Avuga ko muri gereza babayeho nabi aho bakoreshwaga imirimo y’ubuhinzi ubinaniwe agakubitwa bikomeye.

Ati "Ubuzima bwo muri gereza ni ibibazo, twaryaga nabi kandi tukazindukirizwa mu mirima y’abasirikare guhinga, ubinaniwe agakubitwa mu birenge, ubu ntawe ugenda neza. Twarakoraga bukatwiriraho."

Uwitwa Niyonkuru Emmanuel wo mu Karere ka Gatsibo we avuga ko yagiye muri Uganda ahitwa Cyenkwanzi tariki ya 05 Mutarama 2016 anyuze ku mupaka wa Kagitumba.

Avuga ko yafatiwe Mbarara ataha mu Rwanda kuko yabonaga ubuzima muri Uganda butangiye kumunanira.

Avuga ko yafashwe tariki 05 Nzeri 2021, afungirwa muri kasho ya Polisi ya Mbarara nyuma ajyanwa muri gereza ya Nyabuhike ashinjwa kutagira ibyangombwa by’inzira.

Agira ati "Nakoraga akazi ko kuragira inka ariko byari bigeze aho wishyuza ugakubitwa ngo taha iwanyu kandi ntaho warega, mpitamo gutaha nabwo baramfata ngo nta byangombwa by’inzira. Ukibaza ni ibiki ko ntazi aho bitangirwa?"

Agira inama abatekereza kujya gushakira ubuzima muri Uganda kubireka kuko aho kuhabonera ubuzima wahakura urupfu.

Nyuma yo kubapima, batanu basanganywe COVID-19 bashyizwe mu kato bakazoherezwa i Ngarama kugira ngo bitabweho n’abaganga, naho 15 bakaba bajyanywe muri IPRC Nyagatare bakazahava berekeza mu miryango yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka