Abanyarwanda 2 bakomerekejwe n’ibisasu byarashwe n’ingabo za Congo

Intambara ihuje ingabo za leta ya Congo FARDC na M23 mu kibaya gihuje u Rwanda na Congo mu masaha ya 6h45 kuri uyu wa gatandatu yakomerekeje Gisubizo umusore w’imyaka 16 mu kagari ka Rusura umudugudu wa kageyo.

Gisubizo akaba yakomerejewe mu kuboko n’amasusu yarashwe n’ingabo za Congo FARDC zari zihanganye n’abarwanyi ba M23, aho amasasu menshi yaraswaga yerekezwa mu Rwanda.

Umwe mu baturage yerekana amasasu yarashwe mu Rwanda.
Umwe mu baturage yerekana amasasu yarashwe mu Rwanda.

Andi masasu menshi yongeye koherezwa mu Rwanda mu masaha ya 10h ubwo hari n’ibisasu byarashwe hafi y’ubutaka bw’u Rwanda bikaza gukomeretswa umwana w’imyaka 12 witwa Niwegisubizo.

Ubwinshi bw’amasasu yarashwe mu Rwanda mu gitondo kuri uyu wa gatandatu akaba yatumye abaturage bo mu midigudu ya Kageyo na Cyamabuye bava mubyabo bahungira ahitwa Kisangani kugira atagira abo atwara ubuzima, cyakora umunyamakuru wa Kigali today ubwo yahageraga akaba yasanze abagabo bahari bavuga ko barinze abajura bashobora kubibira imitungo.

Bamwe mubaganiriye na Kigali today batangaje ko iyi ntambara ikomeje kubazanira ibibazo kuko hari aho byageze ingabo za Congo zikarasa mu Rwanda nkaho ariho bahanganye kandi M23 yari mu kibaya gihuje u Rwanda na Congo.

Sebageni ufite inka muri iki kibaya akaba yavuze ko inka bagerageje kuzihungisha ariko ngo m’urucyerera hari inka 20 ingaabo za Congo zatwaye zizisanze mu kibaya mu gihe abaturage batinya ko bagirirwa nabi ndetse bazijyanana na nyirazo.

Kigali today yashoboye gusura impunzi z’abanyecongo bavuye mu byabo, bakaba batangaza ko badafite ibyo kurya akndi bahunze ntacyo bazanye kubera amasasu yabatunguye.

Kuva intambara yatangara mu gitondo taliki ya 25/10/2013 abanyarwanda batatu bamaze gukomeretswa n’amasasu agwa mu Rwanda, abaturage benshi bakaba bakutse imitima kubera ibisasu bibagwa iruhande.

Mu masaha ya 13h nibwo ingabo za Congo zashoboye kwigarurira Kanyamahura ndetse zikomereza muri Kibumba aho mu masaha ya 14h zari zigeze k’umupaka wa kabuhanga gusa imirwano ikaba yari kubera mu misozi yegereye ishyamba ry’ibirunga.

Dusabimana wahitanywe n’igisasu cyamusanze iwe ari kumwe n’umugore 17h48 taliki ya 25/10/2013 akaba yashyinguwe kuri uyu mu goroba wo kuwa gatandatu.

Silidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka