Abanyarwanda 171 bavuye mu buhunzi bari bamazemo imyaka 19

Abanyarwanda 171 bageze mu Rwanda kuri uyu wa gatanu saa 11h32 bavuye muri Congo aho batangaje batunguwe no gusanga u Rwanda ari rwiza bitandukanye n’uko barubwirwaga.

Kuri iyi nshuro haje abagabo benshi ugereranyije n’izindi nshuro, bamwe bakaba batangarije Kigali Today ko batashye nyuma yo kubitegura kuko babanje kohereza imiryango yabo ikagera mu Rwanda none ikaba yarabatumyeho ko ari amahoro nabo bataha.

Babajijwe ku kibazo cyo kuba baje mbere y’italiki ya 30/06/2013 yo guca ubuhunzi, benshi mu mpunzi batangarije Kigali today ko uretse kubyumva batigeze bashishikarizwa gutaha, cyakora ngo nk’abari Karehe bashaka gutaha ari benshi kandi abakozi b’umuryango utabara imbabare Croix-Rouge urimo kubashishikariza.

Abagore n'abana nibo benshi mu batashye.
Abagore n’abana nibo benshi mu batashye.

Havugimana Joseph wo mu karere ka Rubavu avuga ko yatinze gutaha kubera amakuru bahabwa n’Abanyecongo bafite imiryango mu Rwanda, iyo bagarutse muri Congo bazana amakuru abakura umutima ariko ngo aho batangiye gukoresha amaterefoni bakavugana n’abari mu Rwanda, ngo Abanyarwanda bose bazatahuka.

Havugimana avuga ko nubwo muri Congo hari ibiryo, ngo yishimiye kugera mu Rwanda aho azajya aryama agasinzira adaterwa intugunda n’Abanyecongo bitwaza intwaro.

Benshi mu Banyarwanda batashye kuri uyu wa gatanu baturutse mu gace ka Karehe, na Matongo, bakavuga ko bahasize n’abandi bashaka gutaha kubera kurambirwa umutekano mucye ubarirwa mu burasirazuba bwa Congo.

Benshi ngo batashye kubera kurambirwa kuba mu gihugu cy'abandi.
Benshi ngo batashye kubera kurambirwa kuba mu gihugu cy’abandi.

Bamwe mu gabore bahetse abana babajijwe aho abagabo babo bari batangaza ko bari bafite abagabo b’Abanyecongo kandi banze ko batahana kandi ngo babafata nabi bahitamo kwigarukira mu gihugu cyabo, cyane ko n’ubusanzwe abandi Bakongomani babacyurira ko ari Abanyarwanda.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyo nakangurira abasomyi ni uko kimwe nk’aba batahutse;n’abandi bose bakiri mu mashyamba hakurya iyo ndetse n’abari mu bihugu bitandukanye bitwa impunzi; bakwiriye kuba bafata umwanzuro uhamye bagataha bakaza bakubaka u Rwanda rwababyaye. Ndabibabwiye rwose jye ndabona nta cyiza cyo mu buhungiro,ahubwo igihamye ni uguhuza ubuhanga duharanira guhanga udushya mu iterambere ry’urwatubyaye.

HABIMANA David yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka