Abanyarwanda 167 batahutse bava muri Kongo
Abanyarwanda bagera kuri 167 batahutse bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakirirwa mu nkambi ya Nyagatare mu karere ka Rusizi tariki 27/03/2012.
Abatahutse ni Abanyarwanda bahunze mu mwaka wa 1994 bakomoka mu byahoze ari perefegitura zose z’u Rwanda uretse icyahoze ari Perefegitura ya Byumba.
Bamwe mu batahutse bavuga ko imwe mu mpamvu zatumye bafata icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda ari ukubera ko bari barambiwe ubuzima bwo kuba mu mashyamba n’intambara z’urudaca.
Uwamariya Philomène ukomoka mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro wabaga muri zone ya Masisi avuga ko nta mutekano bagiraga.
Agira ati “Twari turambiwe ubuzima bwo kuba mu mashyamba kandi dufite iwacu. Twahoraga mu ntambara z’amasasu zikagira abo zica ariko ubwo tugeze mu Rwanda tugiye kubiruhuka kuko abatahutse batubwira ko mu Rwanda ho hari umutekano.”
Undi witwa Renzaho Emmanuel ukomoka mu cyahoze ari perefegitura ya Kibungo avuga ko yafashe icyemezo cyo gutaha kuko yababazwaga nuko Abanyekongo bahoraga bamwita umunyamahanga.
Renzaho yagize ati “Nishimiye gutahuka. Byambabazaga Abanyekongo bambwira ngo ndi Umunyarwanda bisobanuye ko ndi umunyamahanga iwabo. Ubu ubwo nageze iwacu ndumva ntuje nizeye ko ningera mu muryango ndibubone n’ibindi byiza.”

Umuyobozi w’inkambi yakira abatahuka ya Nyagatare iherereye mu karere ka Rusizi, Alfred Safi Uwitonze, aha ikaze abatahutse yabahumurije ababwira ko ubuzima bw’ishyamba babuvuyemo.
Uwitonze agira ati: “Ubwo mugeze mu Rwanda ka kababaro ko mu mashyamba mumenye ko mukavuyemo mwageze iwanyu.”
Aba Banyarwanda batahutse banasobanuriwe aho u Rwanda rugeze nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994. Basobanuriwe ko ubu Rwanda rufite Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda babanye mu mahoro.
Jean Baptiste Micomyiza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|