Abanyarwanda 120 batahutse batinya ko bashobora kwamburwa ubwenegihugu

Abanyarwanda 120 batashye kuri uyu watanu taliki 05/07/2013 banyuze ku mupaka w’akarere ka Rubavu bavuye mu gihugu cya Congo aho babaga mu duce twa Masisi na Rutchuro na Minova.

Bamwe mu baganiriye na Kigli Today bavuze ko bahisemo gutaha kugira ngo batamburwa ubwenegihugu bw’ubunyarwanda, kuko ngo nubwo batari babayeho nabi ariko batari mu gihugu cyabo.

Mukamuganga w’imyaka irenze 50 wabaga i Minova avuga ko atari yarumvise ibyo guca ubuhunzi ariko aho abimenyeye yahisemo gutaha cyane ko abo yakoreraga bigiriye i Kinshasa kubera amakuru avuga ko muri Congo imirwano ishobora kwaduka.

Abandi Banyarwanda batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko ibyo guca ubuhunzi bari basanzwe babyumva kuko bumva amaradio yo mu Rwanda ndetse bagakurikirana n’ibihabera ariko ngo kudataha byatewe n’uko igihe bumvaga kitaragera.

Abanyarwanda batahutse biganjemo abana n'abagore.
Abanyarwanda batahutse biganjemo abana n’abagore.

Gusa ngo kuba harashyizweho itariki ntarengwa ntibifuza ko bacirirwaho ubuhunzi ngo bitwe abanyamahanga mu gihe bafite imiryango mu Rwanda.

Abatashye bavuga ko benshi bashaka kugaruka mu gihugu cyabo, cyane ko bafite ababaha amakuru mu Rwanda bakababwira ko ari amahoro, cyakora ngo iyi taliki yashyizweho ntizubahirizwa kubera ko benshi bafite ibikorwa by’ubuhinzi kandi badashobora gusiga imyaka yabo.

Abatashye bavuga ko abasigaye babasabye ko nibagera mu Rwanda bazababwira amakuru y’impamo kugira nabo bashobore gutaha cyane ko benshi bari bafite ibikorwa byangijwe n’intambara ibera muri Congo n’imitwe iharwanira nka Raia Mutomboki urwanya abavuga Ikinyarwanda.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka