Abanyarwanda 11 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda

Ku wa Kane tariki ya 08 Nyakanga 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 11 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda.

Bagizwe n’abagabo 10 n’umugore umwe, bose bakaba bari bafungiye ahakorera Urwego Rushinzwe Iperereza mu Gisirikare cya Uganda (CMI) i Mbuya.

Umwe muri abo Banyarwanda 11 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda witwa Ngamije Amri w’imyaka 58 y’amavuko, yabwiye Kigali Today ko ashimishijwe no kongera gukandagira ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’imyaka 15 dore ko aho yari afungiye ngo yifuje kwiyahura ariko ntibyamukundira.

Ngamije Amri yagiye muri Uganda mu mwaka wa 2006 agiye gushakisha ubuzima. Yari asanzwe atuye mu Mujyi wa Kigali.

Avuga ko agezeyo yakoze akazi ko gutwara abagenzi mu modoka (Taxi Voiture) mu Mujyi wa Kampala cyane cyane ku kibuga cy’indege n’aho bisi za ONATRACOM zavaga mu Rwanda zaparikaga.

Tariki 04 Mata 2021, saa mbili z’ijoro ngo haje abantu iwe bambaye imyambaro ya gisivili bamubwira ko ari abasirikare kandi bamushaka.

Ati "Baraje bashuka umukozi wanjye arabakingurira, bambwira ko banshaka, ndababaza nti ko nta makosa ngira habaye iki? Bati ahubwo ufite menshi, banyambika amapingu jye n’umukozi batujugunya mu modoka, batwambika ibigofero mu maso badutwara i Mbuya."

Bukeye mu gitondo, Ngamije avuga ko bamutwaye iwe baramusaka ariko atarabwirwa igituma bamusaka, bahava basubira muri CMI, i Mbuya.

Undi munsi ngo batangiye kumubaza, mu byo yabajijwe ngo harimo ibyo akorana n’Abanyarwanda asubiza ko akorana na bo ubucuruzi.

Ikindi ngo yabajijwe icyo akorana n’abasirikare b’u Rwanda asubiza ko ntacyo.

Ngamije Amri avuga ko yakorewe iyicarubozo muri Uganda kugeza ubwo yashatse kwiyahura
Ngamije Amri avuga ko yakorewe iyicarubozo muri Uganda kugeza ubwo yashatse kwiyahura

Ati "Bambajije icyo nkorana n’Abanyarwanda ndetse n’abasirikare b’Abanyarwanda, ubwo umwe akaba yarakubitaga mu birenge undi akubita mu mugongo ku buryo inkoni ikoze mu nsinga yacitse."

Ngamije avuga ko yamaze iminsi ine muri gereza i Mbuya arya nabi kandi asanganywe ibibazo by’uburwayi bw’igifu, umuvuduko w’amaraso na asima.

Ngo yasabwe kutazongera gukandagira kuri Ambasade y’u Rwanda mu gihe yarekurwa.

Agira ati "Umusirikare umwe yarambwiye ngo Amri, nari ngiye kukohereza mu Rwanda ariko ndebye abana bawe nkugiriye impuhwe ariko ntuzongere gusubira kuri Ambasade y’u Rwanda, ndashoberwa ndabyemera nzi ko n’ubundi bitashoboka ariko n’ubundi yarambeshyaga."

Ngamije avuga ko bahise bamwimurira i Kireka, aho na ho yaje kubazwa ku bantu bamwicaye iruhande avuga ko atabazi ndetse na bo bavuga ko batamuzi.

I Kireka ngo yafungiwe ahantu hatari urumuri mu gihe aribwo yari akimara kwibagisha amaso ye yombi.

Avuga ko yakorewe iyicarubozo aho yakubitwaga inkoni zikoze mu nsinga. Ati "Nakubiswe inkoni nyinshi, yarakubitaga akamenaho umuti usukura intoki kugira ngo hahore. Barankubise inkoni iracika, ubu ndababara umugongo wose.”

Ngamije asanga Abanyarwanda badakwiye gukomeza kwirukira muri Uganda kuko bashobora kuhatakariza ubuzima.

Ngamije Amri avuga ko asize mu gihugu cya Uganda imodoka enye, amazu abiri ndetse n’inzu z’ubucuruzi ebyiri. Asizeyo kandi abana batatu n’umugore.

Avuga ko yashimishijwe no kubona yongeye kugera mu Rwanda kuko ngo ubuzima yari arimo bwarutwaga no gupfa.

Ati “Ndishimye, jye ndishimye cyane rwose. Gusa nakishimanye n’abana banjye none barabantesheje.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BAKOZENABICANE!!!

IRAFASHA Elysee yanditse ku itariki ya: 10-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka