Abanyarwanda 11 bagizwe ingwate n’abasirikare ba Kongo nyuma barabarekura

Abasore 11 baturutse muri Kongo bageze ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo i Rubavu tariki 20/06/2012 bavuga ko bafashwe bugwate n’abasirikare ba Kongo mu gihe cy’ukwezi bakubitwa, batwikwa umubiri batanarya.

Aba basore bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 40 na 13. Ubwo bageraga mu Rwanda basaga nabi, umusatsi warabereyeho, batabasha gutambuka, bamwe baticara, bambaye ibirenge ndetse bigaragara ko bashonje cyane.

Bamwe batangaje ko bamaze ukwezi abandi hagati y’ibyumweru bibiri na bitatu bafungiye ahitwa Camp T2, ikigo cya gisirikare giherereye mu mujyi wa Goma.
Nk’uko abo basore babivuga ngo bagiye bafatwa bakabaka ibyangombwa basanga ari Abanyarwanda bagahita babajyana mu bigo bitandukanye nyuma bahurira muri Camp T2.

Jean Claude Hagenimana, ni umusore ufite imyaka 25 y’amavuko, asanzwe akora ibiraka i Goma agataha mu Rwanda. Avuga ko ubwo yafatwaga yari ari kumwe n’abasore batatu basanzwe bakorana ahitwa Munigi.

Hagenimana asobanura ko babatse ibyangombwa babona ari Abanyarwanda bagahita bababwira ngo “muje gufasha Ntaganda se?”.

Bamaze guhakana baburije imodoka babazirikanyije babajyana mu kigo cyitwa “Inzu y’Umwami” bahamara iminsi itatu babakubita banabatuka ngo baje gufasha umutwe wa Ntaganda kurwana. Nyuma baje kubajyana mu kigo cya gisirikare cya T2 basangayo abandi.

Ubuzima bwo muri icyo kigo cya T2 bwari bukaze nk’uko undi witwa Jean Claude Habimana abihamya.

Habimana w’imyaka 28 y’amavuko asanzwe atera ibiraka byo guhinga muri Kongo. Akigezwa mu kigo cya T2 avuga ko bakubitwaga ibyuma bya fer à beton, bagatwikwa mu birenge n’itabi ndetse na buji (bougie) nyuma yo guhatwa ibibazo. Baryaga ubugari buto cyane rimwe mu minsi ibiri, igikombe cy’amazi bakagisangira ari abantu batanu, koga byo babiheruka iwabo.

Habimana yongeraho ko bababazaga ibibazo by’uwabatumye muri Kongo bagira bati “Kagame yabohereje kuneka?” Bahakana bagakubitwa. Yongeraho kandi ko banababazaga ubwoko bwabo bagira bati “muri Abatwa cyangwa Abahutu?” Bakabasubiza ko ari Abanyarwanda bakabakubita.

Iri totezwa ryo ku mubiri ryanageraga no kuri roho kuko abasirikare bari barabafunze babibutsaga ko bene wabo bari gutaha none ko bo bahisemo kwidegembya mu gihugu kitari icyabo baje mu gisirikare.

Ntahavuze Nshimiyimana w’imyaka 13 y’amavuko ari na we muto avuga ko atuye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Ngo nyina yamutumye muri Kongo kureba imitungo iwabo bahasize muri 2006 ubwo bahungukaga.

Abo basore barakubitwaga fer a beton bakanatwikishwa buji.
Abo basore barakubitwaga fer a beton bakanatwikishwa buji.

Avuga ko yababajwe n’ibyo abitwa ko ari abasirikare b’igihugu bamukoreye batanarebye ko ari umwana atanashobora guheka imbunda; nk’uko bamushinjaga ko yabaye umusirikare.

Aba basore baje kuva muri icyo kigo hinjiye umuntu ukorera Umuryango Utabara Imbabare (Croix Rouge) baramutakambira ngo abafunguze niko kubasaba amazina yabo ayandika ku rupapuro. Ngo bwakeye baburiza imodoka babageza ku mupaka uhuza umujyi wa Goma na Gisenyi.

Gusa ngo imyenda yabo bayibambuye rugikubita, iyo bari bambaye ni iyo babahaye na yo isa nabi, irimo n’inda nk’uko babivuga. Bavuga ko basize n’abandi Banyarwanda batazi umubare aho muri T2, bamwe bakeka ko bari bameze nabi ku buryo batabacyura abandi bakeka ko abasirikare batari bababaza ku rugero bifuza.

Alphonse Munyurangabo, umukozi w’Ibiro by’Abinjira n’Abasohoka mu karere ka Rubavu avuga ko aba basore bagejejwe ku mupaka n’Ibiro by’Abinjira n’Abasohoka bo muri Kongo. Yavuze ko bahawe urwandiko ruvuga ko abo Banyarwanda nta byangombwa bafite.

Munyurangabo ariko avuga ko ari ubwa mbere bakiriye abantu batagira ibyangombwa bahohotewe ako kageni uretse ko n’ubundi bose bari bafite ibyangombwa.

Munyurangabo atangaza ko batabuza abantu gukomeza ingendo zabo muri Kongo kuko bishoboka ko icyo igikorwa atari icya Leta ya Kongo. Gusa ngo bagiye kuganira bige icyibyihishe inyuma.

Aba basore bakiriwe n’akarere ka Rubavu, kahise kabajyana kubafungurira no kubacumbikira mbere yo gusubizwa iwabo.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mubareke sha akagiye icwende ntikoga niyokoze ntigashira iki>? turikumwe.

personnel amon yanditse ku itariki ya: 21-06-2012  →  Musubize

ngo tugomba kureka intambara? hahahaha kandi bamaze kugirira nabi bene wacu sha ahubwo njye bambwire ngo tuzajyayo ryali kuzana abo bana bacu basize muri abo banazi,naho kuyireka bakatwicira ku rutoki nk’inda wapi atafadhali kugwa urwanirira abawe aho kugirwa ayo ifundi igira ibivuzo,utaragiye mu ngando bazayimwigishe abanyabwoba muzasigara mudutekera munafasha casualities ariko congoman tumuraseho iyo mbwa itazi ibyo irimo ntabwo twamuteye none arikanga baringa agatwika abana bato 13YO?!!! MANA YANJYE Uwabarashisha rpg kabisa

karinamaryo yanditse ku itariki ya: 21-06-2012  →  Musubize

Dore ibi byose ni ingaruka z’iriya ntambara muri Kongo. Niyo mpamvu tugomba kwirinda ibitera intambara byose, kuko ingaruka zayo ni nyinshi cyane ku baturage.

Betty yanditse ku itariki ya: 21-06-2012  →  Musubize

eeeee!!!! mbega ubunyamaswaa! sha nibihangane ariko iryo ni ihohotera rikabije! ubwo se ya miryango ivuga ko ishinzwe uburenganzira bwa muntu ibivugaho iki? ko wumva hasigayeyo n’abandi? bagerageze babatabare ibyo biruura ngo ni ingabo bitarabakuramo ukuuka! birababaje pe!

NIYONSHUTI THACIEN yanditse ku itariki ya: 21-06-2012  →  Musubize

Aba Congo Mani ibyo bakoraa nubujiji bukabijee bene waboo wari hano I Kigali bakoraa akazi kose na ntabyangombwa bagira baribaza ko ibyo bakoreraa abanyarwanda ntawundi wabikora!!!

Denise yanditse ku itariki ya: 21-06-2012  →  Musubize

Birababaje

kiki yanditse ku itariki ya: 21-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka