Abanyarwanda 109 batahutse bava muri Congo

Bamwe mu Banyarwanda 109 bavuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko babuzwaga gutahuka n’abasize bakoze Jonoside.

Kuri uyu wa kane tariki 12 Gicurasi 2016 bakirirwa mu nkambi ya Nyagatare yakira impunzi byagateganyo.

Abo nibo Banyarwanda batahutse.
Abo nibo Banyarwanda batahutse.

Kubuzwa gutahuka n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda banga gusigara bonyine ngo bituma abenshi babura aho banyura babacika FDLR isa naho yabafashe bugwate, nk’uko umwe mu batahutse Nzitabakuze Innocent yabitangaje.

Yagize ati “Njyewe mbonye gutaha ari byiza kuko namaze igihe kinini mu mashyamba ya Congo abanga gutahuka nibariya bakoze Jenoside, bumva ko gutaha bibaruhije bakumva ko natwe twagumana nabo mu gutaha ntabwo tubamenyesha tuza tubacitse.”

Batahukanye n'ibikoresho bicye byabo.
Batahukanye n’ibikoresho bicye byabo.

Banziziki Jonas nawe avuga ko hari abatinya ko bahura n’ingaruka z’ibyaha bya Jenoside basize bakoze bakanga gutaka, ari na bo bagenda bacengezamo abandi Banyarwanda ingengabitekerezo yo kwanga igihugu cyabo kugira ngo bagumane mu mashyamba.

Ati “Nk’abo ngabo bazi ibyo basize bakoze hari uwanga gutaha hejuru y’uko bamwinjizamo ingengabitekerezo mbi bakamubwira ngo nutaha bazakwica, bigatuma n’abataragize icyo bakora batinya gutahuka.”

Umuyobozi w'inkambi ya Nyagatare asaba abatahutse kureka ingengabitekerezo.
Umuyobozi w’inkambi ya Nyagatare asaba abatahutse kureka ingengabitekerezo.

Haguma Ildephonse, Umuyobozi w’inkambi ya Nyagatere yabasabye guhindura imyumvire y’amacakubiri ashingiye ku amoko bavanye mu mashyamba, abakangurira kubakira kuri gahunda ya “Ndi umunyarwanda.”

Ati “Mudusanze nta moko tugira muzadufashe aya moko yadutandukanyije ntazongere kugaruka. Ubu ngubu ubwoko dufite ni bumwe gusa. Ni “Ndi umunyarwanda”.

Bariya mwajyanye bo mu mutwe wa FDLR bashaka kugarura bya bindi twanze muzadufashe kubarwanya.”

Aba Banyarwanda bagizwe n’abagabo umunani, abagore 28 n’abana 73. Abenshi bavuye muri kivu y’Amajyaruguru muri zone ya Masisi na Kelehe, muri kivu y’amajyepho byo muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka