Abanyarwanda 109 babaga mu mashyamba ya Congo batahutse

Imiryango 45 y’Abanyarwanda 109 bageze mu Rwanda tariki 19/02/2013 banyuze ku mupaka w’akarere ka Rubavu bavuye muri Masisi na Rutchuro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bari barahungiye.

Umwe mu bagore baganiriye na Kigali Today yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gutaha nyuma yo kwicirwa umugabo we na Rai Mutomboki yabasanze ahita Walikari.

Yemeza ko aho babaga barengaga 50 kandi babana n’abasirikare ba FDLR ariko kubera uburyo Mutomboki ibakura mu byabo batatanye abandi bagahitamo gutaha.

Benshi mu miryango yatashye ni abagore n’abana abagabo barasigaye, ibi bigaterwa n’uko hari abari mu gisirikare cya FDLR badashaka gutaha mu gihe abagore bamwe batinya bagataha abagabo bagasigara.

Izi mpunzi kandi zabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko n’inyuma hari abandi basigaye bari gushaka gutaha bitewe n’ibikorwa bakorerwa na Rai Mutomboki.

Uko Abanyarwanda baba muri Congo batahuka niko n’umubare w’Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda bahunga ukomeje kwiyongera, abarenga 6000 bamaze guhungira mu Rwanda bava mu duce twa Masisi, abagera mu Rwanda bakavuga ko bahunga ibikorwa by’ihohoterwa bakorerwa na Nyatura.

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare, Leta ya Congo yari yatangiye gushishikariza imitwe yitwaza intwaro muri Kivu y’amajyaruguru gushyira intwaro hasi, ndetse igera kuri itanu irimo Rai Mutombiki na Nyatura bivugwa guhohotera abaturage muri Masisi bemera guhagarika imirwano n’ubwo nyuma y’igihe gito yahise yogera kwegura intwaro.

Abasirikare babiri ba FDLR batahutse

Kuri uyu munsi tariki 19/02/2013 kandi, abasirikare babiri bo muri FDLR 1er Sergent Mushimiye Andre na mugenzi we Mucyezamfura batahutse binjiriye ku mupaka wa Rusizi ya mbere mu karere ka Rusizi baturutse muri zone ya Uvira.

Batangaje ko igitumye batahuka ari imibereho mibi bari barimo aho ngo bahoraga biruka mu mashyamba ya Congo kandi ngo nta nyungu babibonamo.

Aba basirikare bitandukanyije na FDLR ngo bari barambiwe ubuzima bubi bwo mu ishyamba.
Aba basirikare bitandukanyije na FDLR ngo bari barambiwe ubuzima bubi bwo mu ishyamba.

Aba basirikare bavuga ko icyatumye batinda gutahuka ari abayobozi ba FDLR baberekaga impamvu zidafatika zo kubangisha igihugu cyabo bakababwira ko mu Rwanda nta mahoro ahari; ikindi ni uko babasabaga ko batabatererana ku rugamba dore ko ngo bari bafite gahunda yo kuzatera mu Rwanda.

Nubwo bamwe bo muri FDLR bari kwitandukanya n’uwo mutwe ngo hari abagifite umutima wo kwinangira gutahuka bityo bakazitira n’ababyifuza kuburyo iyo hagize ufatwa yari atahutse abizira.

Aba basirikare ngo barifuriza bagenzi babo basigaye muri Congo gutahuka kuko basanze mu Rwanda ari amahoro ndetse banavuganye kuri telefone n’abandi bagenzi babo batahutse basanga ari bazima kandi bari mu mirimo kimwe n’abandi baturage.

Sylidio Sebuharara na Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko muri aba batahuka ko ntawe nari numva yashyikirijwe ubutabera ni ukuvuga ko bose bari ABERE???

nyiransabimana yanditse ku itariki ya: 19-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka