Abanyarwamagana bemeza ko ntawuzongera kuryanisha Abanyarwanda ngo babyemere

Abaturage b’i Rwamagana bitabiriye ibirori by’umunsi w’Ubwigenge wizihirijwe rimwe n’uwo kwibohora bashimangiye ko nta Munyarwanda n’umwe wakongera kwemerera uwo ari we wese gusubiza u Rwanda mu mateka y’imiyoborere n’imibereho mibi byaruranze.

Abanyarwamagana bitabiriye ibyo ibirori byabereye mu murenge wa Kigabiro ku rwego rw’akarere ka Rwamagana bashimangiye mu ruhame ko Abanyarwanda bamaze kuba abajyambere, bakaba batagira ikindi barangamira uretse gahunda nziza ziganisha kujijuka, ubukungu, iterambere n’imibereho myiza mu nzego zose.

Kuba ibi byose biri kugerwaho ku muvuduko wihuse nyuma y’imyaka 18 gusa u Rwanda ruvuye mu bihe bibi cyane, Abanyarwamagana barashaka ko ubwo burumbuke n’iterambere byakwiba inshuro nyinshi mu myaka 50 iri imbere.

Kugira ngo ibi bigerweho ariko birasaba ko Abanyarwanda basezerera burundu ingengabitekerezo mbi y’amacakubiri; nk’uko Abanyarwamagana babishimangira.

Ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rugezeho bigomba gushimangirwa kandi Abanyarwanda bagakomeza kurangamira iterambere muri byose nk’uko intero n’inyikirizo Abanyarwamagana biriranywe kuri uyu munsi yabishimagiraga.

Imihango y’Umunsi w’ubwigenge ku nshuro ya 50 no kwobihora ku nshuro ya 18 yitabirwa n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, abayobozi mu nzego z’ibanze, abakuru b’inzego z’umutekano n’iz’abikorera n’abayobozi b’amadini.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka