Abanyarusizi bakuwe muri #GumaMuRugo ariko ntibemerewe kurenga imbibi z’akarere

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020 yemeje ko ingendo hagati mu Karere ka Rusizi ku bahatuye zemewe, ariko iziva muri ako Karere zijya mu tundi zikaba zitemewe.

Ingendo rwagati mu Karere ka Rusizi ziremewe
Ingendo rwagati mu Karere ka Rusizi ziremewe

Uyu mwanzuro wo gukura abaturage bo mu Karere ka Rusizi muri gahunda ya Guma mu rugo ariko ntibarenge imbibi, ufashwe n’Inama y’Ibaminisitiri nyuma y’aho tariki 4 Kamena 2020 itangazo rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ryagaragaje ko Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe kigize Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi ishyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo, hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Tariki 12 Kamena 2020 Umurenge wa Nkombo na wo wo muri ako karere wiyongereye mu yindi mirenge yashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo.

Ni ibyemezo byafashwe nyuma y’uko Akarere ka Rusizi cyane cyane iyi mirenge yagaragayemo abantu benshi banduye Covid-19 biganjemo abakoreraga ingendo mu gihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Kuba Inama y’Abaminisitiri yemeje ko abatuye muri aka karere bakuwe muri gahunda ya Guma mu rugo ariko batarenze imbibi z’ako karere, amakamyo atwaye ibicuruzwa yo yemerewe kujya cyangwa gusohoka muri aka karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka