Abanyaruhango ngo iyo ibibazo bije baterefona FPR ikazana ibisubizo

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu kagari ka Muhororo umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango, baravuga ko mu bizima bwabo batigeze babona irindi shyaka ryumva ibibazo by’abaturage, ariko ubu upfa guhura n’ikibazo gito waterefona FPR ibisubizo bikagusanga aho wibereye.

Ibi abanyamuryango ba FPR bo mu kagari ka Muhororo babitangaje kuri icyi cyumweru tariki 25/11/2012, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 uyu muryango umaze ushinzwe.

Muri uwo muhango abanyamuryango b’aka kagari bagaragaje akanyamuneza bavuga ko ubu uburezi bwageze kuri wese aho n’abantu bageze mu zabukuru bashishikajwe no kugana amashuri n’amasomero ubundi bitarigeze bibaho.

Nzabamwita Claudette, umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi utuye mu kagari ka Muhororo, avuga ko we na bagenzi be bishyize hamwe bagashinga ishyirahamwe rikodesha imyambaro y’abageni, ubu bakaba bamaze kwigeza kuri byinshi.

Ati “ibi byose twabigezeho kubera umutekano dukesha FPR, ubu kandi iyo tugize ikibazo turaterefona FPR ikatwumva tukabona ibisubizo bitugezeho”.

Abayobozi ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Byimana buravuga ko bugiye gukomeza kuremera abatishoboye.
Abayobozi ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Byimana buravuga ko bugiye gukomeza kuremera abatishoboye.

Kagimbura Tasiane uhagarariye FPR mu murenge wa Byimana, avuga ko nyuma y’ibikorwa byinshi FPR imaze kugeza ku banyamuryango bawugize kimwe n’abandi Banyarwanda bose muri rusanjye, ubu ngo ibikorwa byo kuremera abatishoboye birakomeje kugirango nabo bagane mu nzira y’iterambere.

Icyi gikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 FPR imaze ishinzwe cyanabereye mu tundi tugari tugize akarere ka Ruhango.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka