Abanyanijeriya bemeje ko bagiye gushora imari mu Rwanda mu minsi ya vuba
Nyuma y’uzinduko rw’akazi Perezida Paul Kagame yagiriye mu gihugu cya Nigeria mu mpera z’icyumweru gishize, abashoramari bo muri icyo gihugu ndetse n’injijuke zigize itsinda Oxbridge biyemeje kuza gushora imari yabo mu Rwanda ari benshi.
Richard Mackerel ukuriye ikigo gishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu ndege yavuze ko nyuma y’ibiganiro bagiranye na Perezida Kagame, abashoramari ba Nigeria bagiye gukaza ibiganiro no gusura u Rwanda ngo barumenyeho amakuru menshi kurushaho, bityo bazaze gushora imari yabo mu minsi ya vuba bafite amakuru ahagije ku Rwanda n’abarutuye.
Aganira n’abanyamakuru, Richard Mackerel yagize ati “Ubu icyemezo cyo gushora imari no gukorera mu Rwanda ni ntakuka, hasigaye imyiteguro ya nyuma.”
Oxbridge ni itsinda rimaze imyaka 25 rihuza Abanyanijeriya b’abahanga baba barize muri kaminuza za Oxford na Cambridge zikomeye cyane mu gihugu cy’Ubwongereza. Nyuma y’amasomo yabo, izi njijuke ziyemeje kujya zihurira hamwe zigahuza imbaraga n’ubumenyi zigamije kugira uruhare mu bikorwa binyuranye by’iterambere.

Abagize iri tsinda Oxbridge bari batumiye Perezida Kagame ngo azabaganirire anabagire inama ku myitwarire nyayo bakwiye kugira n’ingamba bafata mu guteza imbere igihugu cyabo na Afurika muri rusange.
Ibyo biganiro babihaye insanganyamatsiko igira iti: “Leadership in Africa: Home-grown ideas, catalyst for global relevance and dignity”, twakwita mu Kinyarwanda “Ubuyobozi nyabwo muri Afurika, kwishakamo ibisubizo ngo dutere imbere kandi twiheshe agaciro.”
Ubwo Perezida Kagame yabaganirizaga mu ruzinduko rwe, yabashimiye kuba bafata icyemezo cyo kugira icyo bakora, abashishikariza no kugira ibitekerezo bihamye by’icyo bakwiye gukora ngo batere imbere kandi ibyo bitekerezo bakabishyira mu bikorwa.
Abanyanijeriya bashimiye Perezida Kagame cyane imiyoborere myiza amaze guteza imbere mu Rwanda, bamusaba ko yakomeza akabera urugero benshi mu bakibyiruka muri Afurika.
Urubyiruko rusaga 100 rufite ibikorwa byiza kurusha urundi muri Nigeria rwagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame, rumubwira ko rushima kuba u Rwanda rwarashyizeho urubuga rw’ishoramari rubereye abashaka iterambere bose.

Benshi muri uru rubyiruko bari mu batoye Perezida Kagame mu matora yabaye kuri interineti, abantu banyuranye ku isi yose bagatorera Perezida Kagame guhabwa igihembo cyiswe Peace Personality of the Year Award yahawe n’ihuriro Miss University Africa tariki 29/10/2012.
Ubufatanye bw’u Rwanda na Nigeria bugiye kwiyongera
U Rwanda rusanzwe rufatanya na Nigeria mu nzego z’ubucuruzi, ishoramari, ubuvuzi ndetse no mu rwego rwa gisirikari.
Nyuma y’uru rugendo rwa Perezida Kagame, hitezwe ko ubu bufatanye buziyongera, cyane cyane mu nzego z’ubucuruzi, kuzana amabanki akomeye n’ibigo by’ubwubatsi bya Nigeria gukorera mu Rwanda, ibigo by’ubujyanama mu bucuruzi n’iterambere n’ibindi.
Urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu ndege narwo rwitezweho kwagura ingendo, aho RwandAir yo mu Rwanda izongera ingendo yagiriraga muri Nigeria zikava kuri eshatu mu cyumweru zikaba eshanu.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Tubereyeho kwigisha,nibaza bashaka kwiga nkuko babivuga,ubwo amashuri arafunguye/icyo nkubwiye nuko ibute rya garagaye ntiryica isuka,
Umukobwa baramubwiye bati ejo uzarongorwa ati ndabibara igez...mo! Nanjye aba batekamitwe bazwi hose kw’isi nzemera ko baje bageze mu Rda! Erega ntibazaza ku mpamvu z’uko u Rwanda rutemera amanyanga nk’ayo bakorera hirya no hino kw’isi!! Nta n’ubukungu bwinshi dufite! Aba Nigerians ubasanga mu bihugu bikize ariko birimo akavuyo nka Afurika y’epfo,...!