Abanyamusanze barasabwa kuba umusemburo w’ubumwe n’ubwiyunge
Abatuye akarere ka Musanze barasabwa kurushaho kurangwa n’ibikorwa bigaragaza ko ari umusemburo w’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bose.
Ibi byasabwe na Vincent Ndayambaje, umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Musanze.
Uyu muyobozi avuga kandi ko yishimira uburyo Abanyamusanze babanye, kuko bahurira mu bikorwa byose biganisha ku iterambere, nta vangura iryo ariryo ryose rigaragaye.

Yagize ati: “Nubwo hakiri bamwe bakigaragaza amagambo avangura mu mvugo zabo, gusa ni bake cyane ku buryo bitatubuza kwishimira intambwe imaze guterwa, ari nako dukora cyane ngo n’aho isigaye irandurwe burundu”.
Pasiteri Matabaro Mporana Jonas, ukuriye ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Musanze, avuga ko icyumweru nk’iki gituma bashimangira aho ubumwe bw’Abanyarwanda bugeze, bagamije kubaka ejo hazaza heza.
Avuga ko ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bugaragarira mu bikorwa bifatika, nk’amakoperative, mu mashuri, mu buvuzi, mu madini ndetse n’ahandi Abanyarwanda bahurira, cyane ko bwubakira ku musingi washyizweho n’inzego zo hejuru.

Icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge gitangiye kuri uyu wa 09/11/2012, kizasozwa tariki 16/11/2012,aho giherekejwe n’insanganyamatsiko igira iti “Twiheshe agaciro, dufatanya kubaka ejo hazaza heza”.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|