Abanyamuryango bashya bakiriwe mu mwiherero wa Unity Club Intwararumuri

Abanyamuryango ba Unity Club basaga 100 muri izi mpera z’icyumweru bateraniye kuri Intare Conference Arena mu nteko rusange n’umwiherero wa kane wa Unity Club ndetse hakirwa abanyamuryango bashya.

Habayeho umwanya wo kungurana ibitekerezo ku myitwarire iranga Intwararumuri. Ibitekerezo byatanzwe byashimangiye ko "Intwararumuri" ari igihango cy’inyabutatu, kandi ko kizira gutatira igihango n’Igihugu, igihango n’Abanyarwanda ndetse n’igihango cy’abashakanye.

Insanganyamatsiko y’uyu mwiherero iragira iti: "Intwararumuri: Tubigire umuco uhamye".

Madamu Jeannette Kagame wari muri uyu mwiherero, yavuze ko iyo Intwararumuri zihuye nk’uku aba ari umwanya mwiza wo kongera kuganira, gusabana, ndetse no kungurana ibitekerezo.

Madamu Jeannette Kagame, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu mwiherero, yagaragaje ko ari umwanya mwiza wo kugira ngo abagore barebere hamwe amahirwe bafite mu nshingano bahawe, aho yagize ati: "Ndahamya ko uyu munsi udasanzwe, kuko tuza kongera kwitoza kwambara neza ikamba ry’ubuyobozi (The leadership crown). Nk’abagore bambaye rya kamba ry’ubuyobozi twatangiriyeho, duhore twibukiranya za nshingano nyabutatu dufite".

Madamu Jeannette Kagame avuga ko inshingano z’umugore ziri mu byiciro bitatu ari byo: Umugore nka mutima w’urugo, Umugore nk’umuyobozi, Umugore nk’umubyeyi n’umurezi.

Yakomeje agira ati: "Mu nshingano zitandukanye dufite kandi, harimo imwe ikomeye cyane yo kwanga ko hari uwaba imbata y’amateka. Amateka mabi Igihugu cyacu cyanyuzemo ntituyibagirwa. Dufata umwanya wo kuyaganira, kugira ngo tubashe kuyarenga ndetse duharanire ko atazongera ukundi."

Asanga muri uyu mwiherero Intwararumuri zikwiye kwibaza niba ziri maso. Ati: "Ese nk’Intwararumuri twumva turi maso bihagije byakumira icyakototera Ubumwe bw’Abanyarwanda? Ese abato babyiruka uyu munsi turabategura dute? Turabereka uruhe rugero bazakomezanya nk’umurage uzakomeza kubaka u Rwanda, gusigasira ibyagezweho, ndetse bakanarushaho?"

Yakomoje kandi ku butumwa Umukuru w’Igihugu adahwema gutanga bukwiye kuba akabando ko kwicumba igihe cyose. Ati: "Mu mpanuro duhabwa n’Umukuru w’lgihugu cyacu, akomeza kutwibutsa ko ’Ndi Umunyarwanda’ ari zo mbaraga zacu, ko nta gikwiye kudutandukanya. Ndi Umunyarwanda ni isano-muzi isobetse ubumwe bw’Abanyarwanda, ikatubera ingabo idukingira ibyashaka kudutanya. Nkunda intero njya numva intore zikoresha igira iti: “Ubumwe bwacu ni zo mbaraga zacu".

Bamwe mu bitabiriye bagaragaje ko umwanya nk’uyu ari ingirakamaro mu kwibukiranya uburyo bwo kunoza inshingano bafite nk’abagore.

Hatanzwe ikiganiro ku myitwarire iranga Intwararumuri, igaruka ku muyobozi, yaba akiri mu nshingano cyangwa atakizirimo.

Ni ikiganiro cyatanzwe na Hon. Angelina Muganza na Amb. Nyirahabimana Solina, kiyoborwa na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Dr_Uwamariya Valentine.

Nyiransabimana Solina yagize ati: "Intwararumuri ni igihango ubugira gatatu. Igihango n’Igihugu, igihango n’Abanyarwanda bisigasirwa n’igihango cy’abashakanye. Kirazira kugitatira".

Mu butumwa yanyujije kuri X yahoze yitwa Twitter, Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa yagize ati: “Kuba mutima w’urugo bivuga ko ari twe twita ku rugo, tukamenya kurinda ubuzima n’isura by’urugo. Kuba ba “Mutima w’Igihugu” na byo rero ntabwo byatunanira".

Uwacu Julienne, we asanga Intwararumuri ari umusemburo uzana impinduka zirambye. Ati: "Twanze guheranwa n’amateka, imbaraga zacu nka ba Mutimawurugo, ababyeyi n’abayobozi zizakomeza gushimangira UBUMWE bwacu ari zo mbaraga zacu".

Muri iyi nteko rusange ndetse n’umwiherero, hakiriwe kandi abanyamuryango bashya.

Mu butumwa buha ikaze abanyamuryango bashya, Kayisire Marie Solange, yagize ati: "Mumfashe twongere duhe ikaze abanyamuryango bashya twakiriye none. Muri amaboko mashya, Umusanzu wanyu ndetse n’ubunararibonye mufite ndizera ntashidikanya ko bizagirira akamaro umuryango wacu wa Unity Club, ndetse n’Igihugu muri rusange.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byari byiza cyane

VUGUZIGIRE Bonaventure yanditse ku itariki ya: 29-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka