Abanyamuryango ba ZIGAMA CSS barifuza koroherezwa kubona inguzanyo
Mu nama y’umunsi umwe yahuje abanyamuryango ba Zigama CSS bagizwe n’abasirikari, abapolisi n’abakozi b’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) basabye ko iyi banki yagabanya inyungu ku nguzanyo ibaha, ndetse ikanabaguriza mu buryo bworoshye.
Ubusanzwe inguzanyo yatangwaga ku banyamuryango ba CSS yishyurwaga mu mezi atandatu, ku nyungu ya 13.5% none abanyamuryango barifuza ko inguzanyo yaboneka kuri bose kandi nta mananiza.
Muri iyo nama yabaye kuri uyu wa kane tariki 03/05/2012, Ministiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, yavuze ko nta ngwate umusirikari, umupolisi cyangwa umukozi wa RCS bagombye gusabwa kuko imirimo bakora ubwayo ari nk’ingwate.
Umugaba mukuru w’Ingabo, Lt. Gen. Charles Kayonga, nawe ashimangira ko abanyamuryango ba CSS bakwiye kubona inguzanyo ku nyungu nto ishoboka, kandi ikishyurwa mu gihe kirekire.
Iyi banki yemeye kubanza gukora inyigo kugira ngo ibashe gushyira mu bikorwa ibyo isabwa, ariko nta gihe cyo kuyirangiza gihamye irashobora gutanga.
Igisubizo cy’ubuyobozi bwa CSS ni uko bemera kuzagabanya iyo nyungu ndetse no gutanga inguzanyo, uko yaba ingana kose mu gihe umunyamuryango agaragaje umushinga ukoze neza.

Dr James Ndahiro uyoboye CSS yavuze ko iyi banki igiye kubanza guharanira ko umubare w’abanyamuryango wiyongera, kugira ngo haboneke amafaranga menshi yo kubaguriza. Hakenewe nibura ko iyi banki yagera ku imari ingana na miriyari mirongo itanu, ivuye kuri makumyabiri n’enye.
Mu bindi bizakorwa kugira ngo ayo mafaranga aboneke, ni uko abanyamuryango bajya mu butumwa hanze bazasabwa kubitsa ingwate itava kuri konti ingana na 10% by’ayo babona mu butumwa, ariko nabo ngo hari andi mahirwe menshi bazahabwa. Ikindi nuko CSS iteganya gushaka indi mishinga ibyara inyungu.
Ingamba ziherutse gushyirwaho zo kuvugurura imibereho y’abakozi ba Leta, harimo kongera imishahara guhera muri uku kwezi kwa karindwi; aho abasirikari bazongererwaho 10% ku mushara basanzwe bahabwa.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
KUDAFUNGWA KWABAYOBOZI NKABA NUGUKENESHA IGIHUGU WASANGA ATARIBYOGUSA IPEREREZA RIKOMEZE NDETSE NOKUBANDI BAKORA NKAWE