Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi muri Kicukiro basabwe kutemera gusubira inyuma mu iterambere

Ubuyobozi bukuru bw’umuryango RPF-Inkotanyi bwasabye abanyamuryango bawo mu karere ka Kicukiro, kutemera ko intambwe y’iterambere rimaze kugerarwaho mu Rwanda no muri aka karere by’umwihariko, itagomba gusubira inyuma kubera impamvu iyo ariyo yose.

Umuryango wagejeje igihugu ku iterambere rigaragarira buri wese, bigaragarira n’amahanga abibona, nk’uko Visi Perezida w’umuryango RPF-Inkotanyi, Christophe Bazivamo yabivuze, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya RPF-Inkotanyi mu karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Gatandatu tariki 17/11/2012.

Christophe Bazivamo, umwe mu bagize inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y”Iburasirazuba, yagize ati:” No hanze barashima u Rwanda kuba rumaze kugera ku iterambere, ariko hakaba n’abandi bavuga ko ari urumamo”.

Bamwe mu banyamuryango ba RPF-Inkotanyi bari baje kumurika ibikorwa byabo bishimira ko bimaze kubageza ku bukire.
Bamwe mu banyamuryango ba RPF-Inkotanyi bari baje kumurika ibikorwa byabo bishimira ko bimaze kubageza ku bukire.

Yasabye abanyamuryango b’akarere ka Kicukiro guharanira ko amakuru meza avugwa ku Rwanda, bagakomeza kwibungabungira umutekano bafite kandi ntibawupfushe ubusa ngo habure ibikorwa by’iterambere.

Kudasubira inyuma biri mu nkingi z’umuryango wa RPF-Inkotanyi, nk’uko Komiseri ushinzwe ubukangurambaga, Protais Musoni, yabisobanuye ubwo yigishaga amateka ya RPF avuga ko biri no mu gisobanuro cy’ijambo “Inkotanyi.”

Akarere ka Kicukiro niko kaje ku mwanya wa mbere, mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’uturere twose tugize igihugu, mu mwaka ushize wa 2011-2012.

Uhagarariye RPF-Inkotanyi mu karere ka Kicukiro, akaba n’Umuyobozi wako, Paul Jules Ndamage, yavuze ko akarere gafite amashanyarazi mu mirenge yose ikagize, kakaba gakataje mu bwubatsi bw’ibikorwaremezo birimo imihanda n’inyubako zigezweho.

Ndamage yavuze ko bishimira kuba Kicukiro irimo za kaminuza zirenga eshanu, amashuri yisumbuye agera kuri 36, hamwe n’amahoteli menshi.

Akarere ka Kicukiro karateganya guteza imbere imirimo idashingiye ku buhinzi n’ubworozi, no gukomeza kongera ibikorwaremezo hakurikijwe igishushanyombonera cya buri murenge, nk’uko Mayor Ndamage yakomeje asobanura.

Muri iki gihe Umuryango RPF-Inkoranyi umaze wizihiza isabukuru y’imyaka 25 umaze, haragaragazwa ibikorwa byagezweho. Haranateganywa imurikabikorwa n’imurikagurisha rizabera ku rwego rw’igihugu i Gikondo, guhera tariki ya 30 z’uku kwezi k’ugushyingo 2012.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbanje kubasuhuzambifuriza amahoro, iyi nkuru njye inteye kwibaza byinshi, ese ko twumvako inkunga zahagaze FPR yo nkaba mbona bakomeje gukoresha akayabo mubintu bisa no gusesagura, ubwo ntibaba bakoresha amwe dutanga mu gaciro, niba aribyo bakwiye kunengwa, kuko abaturage ntibaba bicwa n’inzara ngo bo bakomeze kugaragaza umurengwe!!!!! Imana ihe u Rwanda umugisha.

Edwin yanditse ku itariki ya: 18-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka