Abanyamuryango ba Muganga SACCO barasaba kugabanyirizwa inyungu ku nguzanyo

Abanyamuryango ba Koperative Muganga SACCO barasaba kugabanyirizwa inyungu, ku nguzanyo zitandukanye bahabwa kugira ngo bibafashe kurushaho kwiteza imbere, kubera ko basanga zikiri hejuru.

Abanyamuryango ba Muganga SACCO basaba ko bagabanyirizwa inyungu ku nguzanyo
Abanyamuryango ba Muganga SACCO basaba ko bagabanyirizwa inyungu ku nguzanyo

Mu gihe iyi koperative imaze igihe cy’umwaka umwe gusa itangiye gukora nk’ikigo cy’imari cyemewe na Banki nkuru y’Igihugu, kuko batangiye bakora nk’ikimina cyo kubitsa no kugurizanya gihuriwemo n’abakozi ba Leta bo mu nzego z’ubuzima, kuri ubu abakozi bose bakora mu nzego z’ubuzima bamerewe kukigana, n’ubwo bataraba benshi ugereranyije n’ingano y’abakora muri urwo rwego.

Kugabanya inyungu ku nguzanyo zitandukanye bahabwa zirimo izijyanye n’umushahara, inzu, ndetse n’imodoka, ni kimwe mu byifuzo by’abanyamuryango bamaze kugana iki kigo cy’imari bagera 10,000 bavuga ko mu gihe yaramuka igabanyijwe, bishobora kubafasha kurushaho kwiteza imbere, ndetse no gutuma umubare w’abanyamuryango wiyongera.

Kugeza ubu umunyamuryango wa Koperative Muganga Sacco uhawe inguzanyo yo kubaka cyangwa kugura inzu yishyura inyungu ingana na 13%, naho ushaka kugura imodoka yishyura ingana na 17%, ari naho bahera basaba ko byibuze izijyanye no kubaka ndetse n’umushahara, arizo zakwibandwaho cyane bitewe n’uko arizo zikunze gusabwa.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gakoma, Dr. Pascal Ngiruwonsanga, avuga ko basaba ko mu kigo cyabo cy’imari kimaze gutera imbere, harebwa uko hagabanywa inyungu ku nguzanyo zitandukanye.

Ati “Twongeye gusaba ko hazarebwa uburyo iyi Muganga SACCO imaze gutera imbere, habaho uburyo hagabanywa inyungu ku nguzanyo zitandukanye, bityo abanyamuryango bose babashe kwibona muri iki kigega, duhabwe inguzanyo nziza kandi zifite inyungu iri hasi, ariko twumva ko iyagabanywa cyane yakwita ku bijyanye no kubaka, ndetse n’inguzanyo ku bijyanye n’umushahara, tubona ko arizo abakozi duhagarariye bakeneye cyane”.

Umuyobozi Mukuru w’inama y’ubuyobozi ya Muganga SACCO, Major Rtd Jean Damascène Gasherebuka, avuga ko inyungu ku nguzanyo yakwa na muganga SACCO itari hejuru ugereranyije n’ibindi bigo by’imari.

Ati “Ntabwo inyungu iri hejuru, niyo iri hasi ugereranyije n’izindi, kuko mu ma banki ni 18% no hejuru, wajya gushyiraho ibisabwa buriya ugiye kubara neza usanga inguzanyo bayiguhereye kuri 20% cyangwa kuri 21%”.

Akomeza agira ati “Twebwe nka Muganga SACCO ubu turacyari kuri 14%, niyo mpamvu n’abaganga benshi cyane bashaka ko abari bafite inguzanyo nyinshi ahandi, zigurwa zikaza muri iwacu, kugira ngo imishahara yabo abe ariho ica, kuko inyungu iracyari hasi cyane ugereranyije n’ahandi”.

Umuyobozi Mukuru w'Inama y'ubuyobozi ya Muganga SACCO, Major Rtd Jean Damascène
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’ubuyobozi ya Muganga SACCO, Major Rtd Jean Damascène

Ngo kimwe mu bishobora kuba bitera abanyamuryango b’iki kigo cy’imari kumva ko inguzanyo iri hejuru, ni uko bagikora nk’ikimina bishyuraga inyungu ku nguzanyo ingana na 5%, ibintu bidashobora gukurikizwa mu gihe bamaze guhinduka ikigo cy’imari, kubera ko hari amategeko ya BNR, agenga inguzanyo agomba gukurikizwa.

Mu gihe cy’umwaka gusa Koperative Muganga SACCO imaze itangiye gukora nk’ikigo cy’imari, igeze ku mutungo ungana na Miliyari zirenga esheshatu, bakaba bamaze gutanga inguzanyo zirenga miliyari 2.8Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka