Abanyamuryango ba FPR mu Majyaruguru baremeye imiryango itatu

Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru, batanze ubufasha ku miryango itatu, burimo guhoma amazu, gutanga ibikoresho nka matela, amasabune, amavuta, ibyo guteka, ibikoresho by’isuku ndetse n’ibindi; gahunda yiswe ‘Kuremera’ imiryango ikeneye ubufasha.

Iyi miryango iherereye mu murenge wa Shingiro, mu karere ka Musanze, umwe mu mirenge ikora ku birunga, ikaba izwiho kutagira igitaka cyo guhoma amazu, ku buryo habarwa amazu 519 adahomye.

Muri uru rwego, abanyamuryango ba FPR, bazanye itaka riguzwe ahandi maze bahoma amazu atatu. Abahawe ubufasha, bashimiye umuryango PFR -Inkotanyi, bemeza ko yabagejeje kuri byinshi batigeze batekereza ko bazageraho.

Ntawuruhunga Gatabazi Alphonse, umwe mu bahawe ubufasha yagize ati: “Iyo FPR itabaho sinari kuzigera mba mu nzu y’amabati, ifite ibyumba byinshi, nabaga muri nyakatsi ibyatsi birara binyituraho. Sinari kuzigera ndara kuri matela nk’abandi”.

Niwemwiza Emilienne, Perezidante w’urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri FPR mu ntara y’Amajyaruguru , yavuze ko mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 umuryango umaze ubayeho, batekereje uburyo bafasha bagenzi babo babayeho nabi, bibuka ko hari imiryango ituye mu mazu adahomye mu murenge wa Shingiro.

Agira ati: “ Twatekereje ku badamu bagenzi bacu, twibuka ko nyuma ya nyakatsi hari abatuye mu nzu zidahomye, zitanakinze tunatekereza ko nyuma yo kubahomera twabashyira n’ibindi bikikoresho byo murugo ndetse n’ibiribwa”.

Urugaga rw’abaugore rushamikiye ku muryango FPR, mu ntara y’Amajyarugu, rwanatanze inka 25, mu gushyigikira gahunda ya Girinka, yakurikiwe n’iyi gahunda yo kuremera imiryango igera kuri itatu.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka