Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi boroje inka imiryango itishoboye
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo boroje inka 12 imiryango itishoboye kugira ngo yivane mu bukene.

Iki gikorwa cy’inteko y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu rwego rw’Umurenge wa Base, cyabaye tariki 3 Kamena 2016, gihurirana no kurahiza abanyamuryango bashya 38.
Umukuru wa FPR - Inkotanyi mu Murenge wa Base, Mbatezimana Ignace, avuga ko bishimira byinshi bagezeho birimo ubuhinzi bwa kijyambere, imibereho myiza, n’isuku, bityo ko basanze bakwiriye gufasha bagenzi babo kugira ngo bongere imbaraga zo kwihuta mu iterambere.
Ntezimana Benita, imfubyi ifite ubumuga bw’ingingo n’ubwo kutabona, yishimiye inka yahawe, avuga ko byose abikesha imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.

Yagize ati “Sinabona uko mbivuga kuko iyi Leta iyobowe neza izirikana n’abafite ubumuga. Ndishimye cyane kuko ngiye kunywa amata nk’abandi kandi iyi nka nzayifata neza izajye impa n’agafumbire.”
Ubuzukwagira Consiriya utuye mu Kagari ka Rwamahwa, avuga ko agize amahirwe adasanzwe yo kubona inka kuko ubusanzwe atunzwe no guca inshuro, atabashaga kuyigurira. Avuga ko agiye kuyorora neza ikazamuvana mu bukene.

Yagize ati “Ngiye gukora niteze imbere, mpinge kijyambere, mpe abana amata, abuzukuru n’abaturanyi kandi nshimiye Leta y’Ubumwe idushishikariza gukora. Nta guhora umuntu ateze amaboko.”
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basabwe kubahiriza amahame agenga iri shyaka kandi bagatinyuka gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, cyane cyane mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|