Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyemeje guhangana n’ibibazo byugarije urubyiruko

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro, biyemeje guhangana n’ibibazo byugarije urubyiruko, birimo guterwa inda zitateguwe, ibiyobyabwenge hamwe n’igwingira ry’abana.

Biyemeje guhangana n'ibibazo byugarije urubyiruko
Biyemeje guhangana n’ibibazo byugarije urubyiruko

Babyiyemeje ku Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022, mu Nteko rusange y’abanyamuryango ku rwego rw’Umurenge wa Nyarugunga, nyuma yo kugaragarizwa ibyagezweho mu myaka ibiri ishize, hamwe n’ibyo bateganya kugeraho mu yindi iri imbere.

Bimwe mu byo bishimira byagezweho babigizemo uruhare, birimo imihanda ya kaburimbo bikoreye ubwabo, ibiraro, kubakira abatishoboye inzu 20 zatujwemo imiryango 20, ku bushobozi abanyamuryango bishatsemo bungana na miliyoni zirenga 40, hamwe n’ibindi bikorwa bitandukanye bagiye bagiramo uruhare.

Nyuma yo kwerekwa ibyagezweho ndetse n’ibiteganywa, abanyamuryango bagaragaje ibibazo bitandukanye byugarije urubyiruko, ndetse akenshi bigateza n’umutekano muke mu miryango, bityo biyemeza guhangana nabyo.

Agaruka ku bibazo byugarije urubyiruko, umunyamuryango Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko habayeho gutezuka ku nshingano zo kwita ku miryango kw’ababyeyi, birimo gutuma haboneka ingaruka nyinshi zishobora no kubasubiza inyuma mubyo bakora.

Ati “Hari ikintu cyagarutsweho ko kigomba gukorwa n’abanyamuryango cyo kurwanya ibiyobyabwenge, hari ukuntu tuvuga ibiyobyabwenge tukumva ibi by’urumogi n’ibindi bijyana nabyo, ariko hari ikibazo dufite kiremereye muri iyi minsi cyo kunywa inzoga nyinshi cyane. Ikirimo kugaragara kinateye impungenge ni mu rubyiruko, dufite ikibazo mu rubyiruko cyo kunywa inzoga bikabije, hakiyongeraho na bya biyobyabwenge”.

Alex Twagirayezu na we n’umunyamuryango wo mu Murenge wa Nyarugunga, avuga ko hari ibibazo by’abana b’abangavu batwara inda z’imburagihe, biyemeje ko hari icyo bagiye gukora nk’abanyamuryango.

Ati “Twiyemeje ko ababyeyi bagiye gusubira bagashaka umwanya bakaganira n’abana babo, kugira ngo bakure ari bazima, bazasimbure ababyeyi babo, kuko bakoze, banyuze mu bihe bikomeye kandi bakoze akazi gakomeye, bakeneye ababakorera mu ngata. Twasanze ari imbogamizi, niyo mpamvu twiyemeje ko tugiye gushyiramo imbaraga tukaganiriza abana tugafatanya ari ku mashuri no mu ngo”.

Leonard Monic Tumukunde, ni Chairman w’umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge wa Nyarugunga, avuga ko uretse kuba biyemeje guhangana n’ibibazo byugarije urubyiruko, ariko kandi bagomba no gukomeza ibikorwa by’iterambere.

Ati “Hakomeje nanone gutegurwa imihanda izakorwa, hari izakorwa n’abanyamuryango aho batuye ingana n’ibilometero 2.5, hari n’umuhanda uzakorwa ujya ku Murenge wa Nyarugunga, uyu abanyamuryango bamaze gukusanya ubushobozi, aho bamaze kugeza kuri miliyoni zirenga 22. Hari n’inzu y’abatishoboye tuzubaka izatwara miliyoni 20, ibyo byose ni ibikorwa abanyamuryango bateganya gukora, kandi biteguye kujya mu ngamba bakabikora neza”.

Muri uwo murenge habarirwa abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barenga ibihumbi 30, ibyo bateganya gukora mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, bifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 100, ariko yakongeramo imiganda n’ibindi bikorwa by’amabako, bikagera kuri miliyoni zirenga 200.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka