Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyemeje gufasha umuryango wa Nirere waguye mu muvundo
Mu muhango wo gushyingura Nirere Jeannette waguye mu muvundo nyuma yo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi mu Karere Rubavu, abanyamuryango ba FPR biyemeje kuzafasha umuryango yaratunze harimo n’umwana asize.

Nirere Jeannette yapfuye tariki 25 Kamena 2024 nyuma yo gukomerekera mu muvundo wabaye tariki 23 Kamena 2024 mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yatangaje ko Nirere Jeannette yakomerekeye mu muvundo hamwe n’abandi bantu 36 ndetse bane bakoretse cyane bahita bihutanwa kuvurirwa i Kigali.

Agira ati "Nirere Jeannette, agiye ari intwari, yari Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi, kandi yakomerekeye mu muvundo wabaye nyuma yo kuza gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi, yifuzaga gukorera Igihugu no gushyigikira Umuyobozi w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi. Perezida Kagame Umuyobozi w’umuryango wa FPR-Inkotanyi yasabye ko hakorwa ibishoboka byose mu gufasha abaguye mu muvundo ndetse abakomeretse cyane bajyanwa kuvurirwa i Kanombe i Kigali. Abaganga bakomeye bose bamugezeho, ndetse abandi batatu bari kumwe bashoboye koroherwa, ariko Nirere Jeannette arigendeye."
Mulindwa avuga ko Nirere Jeannette yari Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi kandi uyu muryango uzakomeza kumuba hafi, yasabye abaturage n’abandi banyamuryango ba FPR gufasha uyu muryango yaratunze, no kuzafasha umwana w’imyaka 12 asize.

Hategekimana Olivier ni umuvandimwe wa Nirere Jeannette, avuga ko bari biriranywe tariki 22 Kanama 2024, ndetse bahana gahunda yo kujya gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi mu gitondo.
Agira ati, "Icyo mwibukiraho ni ijambo twaganiriye ku mugoroba dutegura kujya gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi. Twaransangiraga, arimo kunsaba ko ashaka ko namufasha kurera umwana we w’umukobwa akazashobora kwiga neza. Sinari nzi ko arimo kunsezera. Mu gitondo yagiye gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi ariko ntitwabonanye, twategereje ko ataha turamubura, ku munsi wa kabiri dutangiye gushakisha nibwo batubwiye ko yapfuye kuko yari yakomerekeye mu muvundo."

Hategekimana Olivier avuga ko Nirere Jeannette ari we wari utunze umuryango.
Agira ati "Ni agahinda gakomeye kuri twe, niwe muntu twari dufite ushoboye, akita ku mwana we n’ababyeyi bacu none aragiye".
Akomeza asaba ko abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi baba hafi umuryango Nirere asize. Ati, "Nkuko yari Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi, turasaba abanyamuryango gukomeza kwita ku muryango asize, bagafasha uyu mwana akazashobora kwiga neza."

Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango wa FPR-Inkotanyi bwohereje Papias Iragena Komiseri w’Ikoranabuhanga hamwe na Assoumpta Mbarushimana Komiseri w’Imibereho Myiza mu kwifatanya n’Umuryango wa Nirere Jeannette ndetse bubizeza kuzababa hafi.
Assoumpta Mbarushimana yabwiye umuryango wa Nirere ko bazakomeza kuwuba hafi, ariko asaba n’abandi banyamuryango gufasha Umuryango wa Nirere. Agira ati" Nirere wapfuye gitwari, Umuryango duhagarariye uharanira gushyira umuturage ku isonga. Niyo mpamvu wavuye ku Nyundo ngo ushyigikire Umukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, ntakitarakozwe ngo dufashe ubuzima bwawe ariko ntibyakunze. Umuryango wa FPR-Inkotanyi urabizi ko wari amaboko y’Umuryango wawe, amaboko y’umwana wawe kandi tuzakomeza kubizirikana kandi tube hafi y’Umuryango udusigiye."

Nirere Jeannette w’imyaka 40 apfuye asize umwana umwe, akurikiranye na Mutoni Ahishakiye w’imyaka 18 wapfuye tariki 23 Kamena 2024, nawe aguye mu muvundo wabaye ahabereye igikorwa cyo gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko 3 bari bakomeretse boherejwe kwitabwaho i Kigali barimo koroherwa naho abari mu bitaro bya Gisenyi nabo bafashijwe kandi ntakibazo bafite.













Ohereza igitekerezo
|
Murekedu tore uwaduhaye ubuzima