Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barishimira ko bagiye kwiyubakira ibiro by’Akagari ka Kicukiro

Hirya no hino muri Kigali mu mpera z’icyumweru habaye Inteko rusange z’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku rwego rw’Utugari. Mu Kagari ka Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro na ho bateranye ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, barebera hamwe ibyageweho, biyemeza kongera imbaraga mu bitaragerwaho.

Iyakaremye Jean Paul, uhagarariye umuryango wa FPR Inkotanyi mu Kagari ka Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro, avuga ko muri rusange bahagaze neza, ashingiye cyane cyane ku bikorwa by’iterambere bamaze kugeraho.

Ati “Duhereye ku bikorwa remezo, dufatanyije n’inzego nkuru z’Igihugu, mu Kagari kacu ka Kicukiro harimo umuhanda wa kaburimbo ugerekeranye umaze kuzura, hari amazu manini y’ubucuruzi na yo amaze kuzura. Mu bijyanye n’ubuzima, muri Mituweli twaritabiriye ijana ku ijana ndetse turarenza, tukaba ari ikintu twishimira mu Kagari kacu.”

Mu byo bavuga bagifitemo intege nkeya ni ibijyanye no kwitabira ubwiteganyirize bwa EjoHeza, bakaba biyemeje kongera ingufu mu bukangurambaga.

Mu bindi bateganya gukora harimo kwiyubakira ibiro by’Akagari, dore ko aho bakoreraga ngo bahakodeshaga, kandi bikabangamira imitangire ya serivisi inoze. Ngo byabateraga n’ipfunwe kubona Akagari kari mu Mujyi katagira aho gukorera hako bwite, ahubwo bagahora bakodesha.

Iyakaremye Jean Paul, uhagarariye FPR Inkotanyi mu Kagari ka Kicukiro
Iyakaremye Jean Paul, uhagarariye FPR Inkotanyi mu Kagari ka Kicukiro

Iyakaremye Jean Paul, uhagarariye FPR Inkotanyi mu Kagari ka Kicukiro, avuga ko abanyamuryango bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi bamaze kubona ikibanza, ikigiye gukurikiraho bakaba bagiye gutegura uko bakwiyubakira ibiro by’Akagari.

Biteganyijwe ko ibyo biro by’Akagari bizubakwa mu Mudugudu wa Kalisimbi, gusa ibijyanye n’imiterere yako ndetse n’amafaranga bizatwara ngo biracyaganirwaho. Icyakora bavuga ko iyo nyubako izaba ijyanye n’igihe, ikaba ngo ishobora kuzaba igeretse, mu rwego rwo gukoresha ubutaka neza, hakurikijwe n’ibiteganywa mu gishushanyo mbonera.

Abatuye mu Kagari ka Kicukiro bumvise iyi nkuru yo kwiyubakira ibiro by’Akagari yabashimishije. Umwe muri bo ni uwitwa Mukashyaka Marguerite. Yagize ati “Twese twabyishimiye. Kuba tutagiraga ibiro by’Akagari byacu bwite byatumaga tutabona uko twakirwa twisanzuye. Bizatuma abaturage babona serivisi nziza, uwo basanze abone aho abakirira. Nanjye niteguye kuzashyiraho uruhare rwanjye bazansaba, yaba imirimo y’amaboko cyangwa amafaranga.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Kicukiro bishimiye ko bongeye guhura bagasabana, nyuma y’igihe kirekire cyari gishize batabikora kubera icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka