Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bamwubakiye inzu y’amasaziro

Abanyamuryango ba FPR inkotanyi bo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo bagobotse umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wabaga mu nzu yenda kumugwaho.

Iyo ni yo nzu bubakiye uwo mukecuru
Iyo ni yo nzu bubakiye uwo mukecuru

Uwo mukecuru witwa Tabu Francoise ufite imyaka 60 y’amavuko,bamwubakiye indi nzu ijyanye n’igihe yo kugira ngo azabone aho asazira heza.

Abo Banyamuryango bavuga ko batazahwema gufasha abaturage bakimerewe nabi, nyuma yo kubohora igihugu.

Rukundo Jean De Dieu, Umuyobozi w’uwo muryango mu Kagari ka Musezero yavuze ko ubu ngo bahanganye n’urugamba rwo gusubiza abaturage mu buzima bwiza bujyanye n’aho isi igeze.

Ati “Twatekereje iki gikorwa mu rwego rw’umuryango tubishyira mu bikorwa ni yo ntego yacu yo kubaka igihugu cyacu ndetse ibikorwa nk’ibi bizakomeza.”

Tabu yavuze ko aho umuryango wa FPR Inkotanyi umushyize hamusubiza itoto. Ati “Ndanezerewe nabaga mu nzu ishaje cyane ubu ndumva nongeye kuba inkumi.”

Tabu yishimiye inzu yubakiwe
Tabu yishimiye inzu yubakiwe

Rutagarama Wenceslas Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Gisozi avuga ko igikorwa nk’icyo kirema umutima abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Yabaga mu nzu imeze nk’umugina w’imiswa none abonye inzu nziza. Iki ni igikorwa kidusubizamo intege,kitwereka ko hari abantu bazirikana abasizwe iheruheru na Jenosde yakorewe Abatutsi.”

Inzu bubakiye uwo mukecuru ifite agaciro ka Miliyoni 4Frw. Ikazakurikirwa no kubakira indi miryango 14 yo mu Murenge wa Jabana itagira aho iba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka