Abanyamuryango ba FPR bo muri Kaminuza ya Kibogora bashyizeho urwego rwihariye
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo muri Kaminuza ya Kibogora iri mu karere ka Nyamasheke, tariki 11/05/2013, bashyizeho Urwego rwihariye rubagenga, nk’abanyamuryango ba FPR babarizwa muri iyi kaminuza.
Urwego rwihariye rwa FPR-Inkotanyi rwashinzwe muri iyi kaminuza rugizwe n’abarimu, abakozi ndetse n’abanyeshuri bo muri iyi kaminuza bari basanzwe ari abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, ariko nk’abantu baturuka impande zitandukanye bakaba batari bafite urwego rubahuza nk’abanyamuryango b’iri shyaka.
Ubuyobozi bw’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke butangaza ko kuba abanyamuryango ba FPR babarizwa ahantu hatandukanye bashyiraho uburyo bufatika bwo gukoreramo bizajya bibafasha gukora igenamigambi ribashoboza kubahiriza amahame y’umuryango wa FPR-Inkotanyi.

Gushinga Urwego rwihariye (Cellule Specialisé) rw’Umuryango wa FPR-Inkotanyi muri Kaminuza ya Kibogora yo mu karere ka Nyamasheke biri mu murongo mugari FPR yihaye wo kugira ngo ibikorwa byayo byihute, bityo kugira ngo bigerweho bikaba bisaba abanyamuryango benshi kandi bafite imikorere ihamye, nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’uyu muryango mu karere ka Nyamasheke.
Umukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste avuga ko abanyamuryango ba FPR bo muri Kaminuza ya Kibogora bari basanzwe bakora ibikorwa bigira impinduka nziza mu buzima bw’abaturage nk’abanyamuryango muri rusange ariko noneho bikaba bigiye kuba umwihariko kuko babonye urubuga rugaragara rwo gukoreramo.
Nyuma yo gushyiraho urwego rwihariye rw’Umuryango wa FPR-Inkotanyi muri Kaminuza ya Kibogora hanatowe inzego zihagarariye uru rwego rwihariye rwa FPR, rugizwe na Komite nyobozi irimo Perezida, Visi Perezida ndetse n’Umunyamabanga. Hatowe kandi Komite ngengamyitwarire igizwe n’abantu 5.

Uru rwego rwihariye rw’abanyamuryango ba FPR bo muri Kaminuza ya Kibogora ruzafasha aba banyamuryango kunoza igenamigambi kandi bagakorera ku cyerekezo nk’itsinda riri hamwe kandi rigomba kugira ibikorwa bifatika rigaragaza.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Sinunva impanvu ishuri rishingiye ku idini ryinjiza abanyeshuri muri politiki ku mugaragaro....
Abanyeshuri baba ari bakuru bakwihitiramo ishyaka kandi ibikorwa bya politiki bakabikorera iwabo. Ariko iyo amasomo yivanze na politiki, abarimu abanyeshuri bakagaragaza impande zabo za politiki ihame ry’uburezi ntiryubahirizwa.
As students, we don’t need to be politicized, what we want is that the government grants us full scholarship so that we finish our studies as those FPR Bosses and other politicians did. Politics is a continuous game. Let them play it, Good luck u guys!!!