Kicukiro: Abanyamuryango ba FPR batangiye kubakira ababyeyi ikigo mbonezamikurire

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro batangiye kubakira ababyeyi ikigo mbonezamikurire, muri gahunda z’ibikorwa bibanziriza kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 umuryango FPR Inkotanyi umaze ubayeho.

Igishushanyo mbonera kigaragaza uburyo iki kigo kizaba cyubatse
Igishushanyo mbonera kigaragaza uburyo iki kigo kizaba cyubatse

Icyo kigo cyatangiye kubakwa ku rwunge rw’amashuri rwa Murambi mu Murenge wa Gatenga, kizajya cyita ku bana bato basigaraga mu ngo mu gihe ababyeyi babo bagiye ku kazi.

Ni ikigo kizajya kinakurikirana ababyeyi batwite kuva igihe basamiye kugeza babyaye kugira ngo bafashwe gukangura impano z’abana babo.

Abanyamuryango ba FPR inkotanyi mu Karere ka Kicukiro bavuga ko bifuje kwizihiza imyaka 30 mu bikorwa bifatika bifitiye Abanyarwanda benshi akamaro. Bakabikora mu rwego rwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’Abanyarwanda.

Abanyamuryango bakoranaga umurava nk'uko bisanzwe mu Banyamuryango ba FPR
Abanyamuryango bakoranaga umurava nk’uko bisanzwe mu Banyamuryango ba FPR

Dr. Nyirahabimana Jeanne, Chairperson w’umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro, avuga ko icyo kigo kizabanziriza ibindi biteganijwe gukorwa muri iki gihe barimo kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 30.

Ati “Ni ikigo kizakurikirana umubyeyi kuva agitwita kugira ngo bamwigishe uko yifata mu gihe atwite, umwana yavuka nabwo akajya aza kugira ngo bamukangure kuko umwana hari impano aba yifitemo yo zikanguwe hakiri kare ashobora gukura neza".

Dr. Nyirahabimana avuga ko hari n’ibindi bikorwa byatangiye gukorwa hirya no hino mu mirenge. Ibyo bikorwa bijyanye no gufasha abatishoboye kubakirwa no gusanirwa inzu, kubishyurira mituweri n’ubukangurambaga ku kurushaho kwigirira isuku.

Hatewe ibiti byo kurwanya isuri
Hatewe ibiti byo kurwanya isuri

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro bavuga ko bahisemo kubaka ikigo mbonezamikurire mu Kagari ka Karambo kuko hatuwe n’ababyeyi bajya ku kazi basize abana mu mihana.

Uwanyirigira Marie Jeanne umunyamuryango akaba n’umubyeyi, avuga ko ikigo barimo kubaka hari byinshi kizafasha abana n’ababyeyi.

Ati “Urebye iki kigo mbonezamikurire kije ari igisubizo ku baturage, kuko akenshi bajya mu mirimo itandukanye bashakisha ubuzima n’imibereho. Ariko ubwo iki kigo kije kizabafasha cyane kuko bazajya babona aho basiga abana babo kandi bizeye ko bafite umutekano.”

Hakozwe imirimo itandukanye irimo no gutunda amabuye azifashishwa mu kubaka ikigo Mbonezamikurire
Hakozwe imirimo itandukanye irimo no gutunda amabuye azifashishwa mu kubaka ikigo Mbonezamikurire

Biteganijwe ko nta gihindutse mu mezi ane ikigo kizaba cyatangiye kubakwa, kikazaba cyuzuye mu gihe kitarenze amezi ane.

Kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abana 120. Kikazaba kigizwe n’ibyumba bitatu kandi buri cyumba gifite ubushobozi bwo kwakira abana 40.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka