Abanyamuryango ba FPR barateranye biga ku hazaza h’ubuyobozi bw’igihugu

Chairman w’umuryango RPF-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, yasabye imbaga y’abanyamuryango bari mu byiciro bitandukanye, kujya kwiga kuri ejo hazaza h’ubuyobozi bw’igihugu.

Hari mu nama nkuru idasanzwe yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi, yabaye ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 08/02/2013, yari yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo Abayobozi bagize umuryango mu nzego zose z’igihugu, abacuruzi, ba rwiyemezamirimo ndetse n’abanyeshuri bahagarariye abandi.

Perezida Kagame aganira n'abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi.
Perezida Kagame aganira n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi.

Perezida Kagame yahaye umukoro abanyamuryango ba FPR, bari bateraniye kuri stade Amahoro mu mujyi wa Kigali agira ati: “Nimuvuge namwe uburyo bwazakoreshwa kugirango mu gihe kizaza igihugu kizagire ituze (stability), gukomeza intamwe y’iterambere (continuity) ndetse n’impinduka (change)”.

Perezida Kagame yahaye abanyamuryango ba RPF umukoro, nyuma y’uko hari benshi mu baturage, barimo abatuye uturere twa Nyamasheke, Rusizi, Ruhango, n’abandi bamwandikira bamusaba gukomeza kuyobora igihugu, nyuma y’umwaka wa 2017.

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali atanga igitekerezo mu nama idasanzwe y'umuryango FPR-Inkotanyi.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali atanga igitekerezo mu nama idasanzwe y’umuryango FPR-Inkotanyi.

Abanyamuryango bakuru bari bitabiriye inama yaguye ya RPF, nabo bashimangiye ko Perezida Kagame yakongera kwiyamamariza indi manda, bityo ngo guhindura ingingo y’101 y’itegeko nshinga ivuga ku mubare wa manda Umukuru w’Igihugu yemerewe kuyobora, bakaba basanga byakorwa.

Hari n’ababaza Perezida Kagame icyo we abitekerezaho, akaba yabashubije ko atari we wihaye kuyobora igihugu, ariko na none ko atajya yihunza inshingano.

Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi atanga igitekerezo.
Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi atanga igitekerezo.

Mu batanze ibitekerezo harimo Senateri Antoine Mugesera, Ndashimye Bernardin uyobora Special Guarantee Fund, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, Umuyobozi wa IRST, Dr Nduwayezu Jean Baptiste, n’Umuyobozi wa RIAM, Wellars Gasamagera wari uyoboye gahunda.

Perezida Kagame yashimiye abayobozi mu nzego zose barimo abagize Inteko Ishinga Amategeko, Abaminisitiri, Ingabo, Polisi n’abandi bafasha mu miyoborere ya buri munsi y’abaturage, hamwe no kubafasha kubahiriza amategeko, aho yavuze ati: “Impamvu ibibazo tunyuramo bitadusubiza hasi, ni uko twese dusenyera umugozi umwe."

Senateri Mugesera ari mu batanze ibitekerezo mu nama idasanzwe ya FPR-Inkotanyi.
Senateri Mugesera ari mu batanze ibitekerezo mu nama idasanzwe ya FPR-Inkotanyi.

Iyi nama yateranye kuva isaa kumi n’imwe z’umugoroba irangira ahagana saa ine z’ijoro. Nta kindi gihe kiratangwa cy’inama izakurikiraho, kugirango abahawe umukoro bazaze bazanye ibisubizo.

Andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru:

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

KAGAME PAUL ARASHOBOYE RWOSE AGACIRO KACU NIWE TUGAKESHA, ABO BASHAKA KUMUSHUKA NGO AHINDURE ITEGEKO BARASHAKA AHUBWO KUDUTESHA AGACIRO BEREKA AMAHANGA KO URETSE KAGAME NTAWUNDI USHOBOYE.TURIFUZA KO YARAMBA ARIKO DUTEGANYA KO ASHOBORA NO GUTABARUKA NONE NIBIGENDA GUTYO URWANDA RUZASUBIRA IYO RURI KUVA ABO BAYOBOZI BABA BAMARIYE IKI PAUL WACU NIBA PAUL ADAHARI BSTAYOBORA BARI KURYA AYUBUSA. OYA TUGOMBA KWIHA AGACIRO KUGEZA KUMUNOTA WA NYUMA W’UBUZIMA BWACU.

PAUL WACU AZI NEZA KO KUYOBORA ARI UGUTOZA KUYOBORA NO KWITOZA KUYOBORWA.MWEGUTUMA ABO BAZUNGU BAGIRA NGO ABANYAFURIKA TWESE TURI BAMWE MUTUBABARIRE MUTWUBAHISHE NICYO TWABATOREYE.DUSHAKA GUTANGA ISOMO RYA DEMOKARASI KU MAHANGA NKUKO DUTANGA AYANDI.

yanditse ku itariki ya: 11-02-2013  →  Musubize

Mbonye icandiko aho hejuru ngo " Ubumwe"! Ndabasavye ntimugire nk´uwahoze ari président w´Uburundi ariwe Buyoya. Niwe yagiye ahimiriza ubumwe, abandi nabo bamubalira ngo ubumwe si décret canke itegeko bafata ngo bose bategerezwa kurikurikiza.
Ntawutegeka canke no yinginge umuntu ngo nitugire ubumwe.
Mu Burundi twarabonye ivya ciye biba, inganda ziratikira.
Bavuga ngo Ingendo yundi iravuna. Muraharabira neza. Ikindi bavuga ngo umugabo yihindukiza m´uburiri (igitanda), ntiyihindukiza mw´ijambo.

Nzeyimana Jean yanditse ku itariki ya: 10-02-2013  →  Musubize

Perezida wacu turamukunda cyane yakemuye ibibazo byindengakamere twari dufite. ariko nanone amahame ya demokarasi abazungu baduhozaho nkabapolisi badukangisha ko nitutayubahiriza bahagarika byose bikatubera imbogamizi. igitekerezo cyange nuko RPF yashaka umusimbura akmukurikirira hafi ngo tudasubira inyuma, manda 1 yarangira tukongera muzehe wacu izindi ebyiri. kandi byashoboka aracyari muto. Imyaka yo iriruka ku buryo iyo mandat imwe ntitwamenya uko irangiye ubundi tugasubira ku muvuduko wa muzehe kijyana wacu.

Muhizi yanditse ku itariki ya: 10-02-2013  →  Musubize

Mbanje gushima Abanyarwanda baguze uruhare mukubahoza igigugu nabanyarwanda murirusange ndeste bamwe bakaba barahasize nubuzima bwabondetse nabandi ntibagire amahirwe yo kukigumamo kubera impanvu za politic nkabashimira na nyakubahwa prezica Kagame nabandi banyarwanda bingerizoze Murimake ndashaka kuganira kuri demmokarasi ariyo uvugwacyene mumpande enye zisi ndetse ikaba iteze nunvururu mu bihigu bitandukanye bivugako bihaanira demokarasi murimake ndashakakuvugango ntabyera ngodee igikenewe muri africa namanjyambere nimibereho myiza yabaturage nahanimutaigihe ngo mushaka Demokarasi umzata umuronko musubire ibibisi demokarasi nikarita yevumbuwe nabanya burayi yogukuramo noguteranya nimuyikurikuracyane muzarwara isereri mwikubire hasi muzicura bwakeye mukore ikiringobwa komukora mwi buke Isi Ibahanze Amaso mwabwiye isi izubariva komufite Vision 2020 nabo babahanze amaso ahonoho muzagaragarira Good luck natwe tubarinyuma

Sagamba Mwuhiranyambo yanditse ku itariki ya: 10-02-2013  →  Musubize

nta kibazo kabisa azakomeze ayobore n’ubundi nta wundi mbona washobora u Rwanda n’ibibazo ruhoramo, nkuko no muri Uganda nta wundi wajyaga kubishobora uretse Museveni ....

gusa niba akurikije inzira Museveni yafashe, anamwigane no mu bindi nko gukura amananiza ari mu rubuga rwa business:

1- adukize imisoro ihanitse,

2- adukize Crystal venture irya buri kantu ari akanini n’agato,

3- adukize RURA n’amategeko yayo ,

4- adukize mayor w’umujyi wa Kigali ushaka guhindura Kigali nka internat nayo yo mu babikira,

5- adohorere abamotari amategeko ya hato na hato ngo utunozasuku n’ibindi birabahombya,

6- adukize aya makoperative baduhatira kwibumbiramo ngo za Atraco n’ibindi, buri muntu akore business uko abyumva,

7-abwire police irekere kwiruka inyuma ya bariya bagore bacuruza udutaro,

8- abwire ibitangazamakuru bijye bireke kuniga ibitekerezo by’abantu nk’uko iki kiri bunigwe mbese twisanzure no mu kuvuga ibitekerezo byacu nkuko Museveni yabigenje.

gukora ubucuruzi byorohe muri uru Rwanda nk’uko muri Uganda bimeze maze ubuyobozi bwo rwose nta kibazo babugumane n’abazabakomokaho bazabubasimbureho imyaka ibihumbi... ariko batworohereje mu bikorwa byacu bya buri munsi kuko biduha umugati nkuko nabo ubwo buyobozi bubaha umugati kandi tubemereye rwose ko tutazigera tubashyiraho amananiza mu buyobozi bwabo ......niryo banga rya Museveni namugishe inama ntibafate bimwe bye ngo ibindi babyihorere

yanditse ku itariki ya: 9-02-2013  →  Musubize

Sintekereza ko abasaba Umukuru w’Igihugu cyacu guhindura Itegeko Nshinga ari Igihugu baba bakunze cg se we ubwe. Simbona Prezida Kagame yisubiraho ngo ahindure icyo yatwibwiriye kandi cy’ukuri kweruye, ko haramutse habuze umusimbura bitaba bigaragaza ko ari we wenyine ushoboye, ahubwo ko byaba ari sign ya failure ye nk’umuyobozi uzi ko atazahoraho iteka. Numva byaba ari ukumusebya ndetse no gusebya igihugu cyacu, tukaba tubwiye amahanga ko burya abanyarwanda nta wundi muntu muzima rushobora kubyara utari Kagame (which is not correct at all). Kandi sinzi niba ahantu uyu muyobozi wacu ashoboye gufasha igihugu cye ari ku mwanya w’ubu Prezida gusa, ku buryo byadusaba kwisebya no kumusebya bene aka kageni. Ref: https://www.youtube.com/watch?v=-AZza2o9YhA

Tumayini yanditse ku itariki ya: 9-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka