Abanyamuryango ba FPR bagomba kuba imbarutso y’iterambere - Bosenibamwe
Umuyobozi w’umuryango FPR-Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru akaba n’umuyobozi w’iyo ntara, Bosenibamwe Aime, avuga ko abanyamuryango ba FPR bagomba kuba umusemburo w’iterambere muri byose.
Bosenibamwe yabitangaje tariki 17/08/2013 mu gutangiza amahugurwa y’bahagarariye FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru; aya mahugurwa akaba yarabereye mu karere ka Musanze.
Uyu muyobozi avuga ko intego nyamukuru y’aya mahugurwa ari ukubaka abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kugira ngo bakomeze kuba umusemburo w’iterambere muri byose ngo kuko bazahabwa amasomo atandukanye harimo arebana n’iterambere muri rusange n’amateka.

Bosenibamwe yakomeje avuga ko ashingiye ku mateka yaranze u Rwanda Intara y’Amajyaruguru igomba kuba igicumbi cy’umuryango wa FPR-Inkotanyi ngo kuko urugamba rwo kubohoza igihugu rwatangiriye muri iyi Ntara ahitwa ku Murindi wa Byumba.
Komiseri mu muryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yavuze ko amahugurwa nk’aya ari ingirakamaro kuko abantu bahura bakungurana ubumenyi ndetse bakanarebera bahamwe ibyo bamaze kugeraho, bakanafata ingamba mu rwego rwo gukomeza kuzuza inshingano zabo. Yagize ati: “Tugomba kuva aheza tugana aheza hisumbuye”.

Yasabye kandi abitabiriye aya mahurwa kutazihererana ubumenyi bazayakuramo ahubwo ko bagomba kuzabusakaza mu bandi banyamuryango batabashije kuyitabira.
Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yitabiriwe n’abanyamuryango 100 ba FPR-Inkotanyi baturutse mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|