Abanyamuryango b’AVEGA biyemeje kubyaza umusaruro ibyo bakuye muri "Same Sky"

Abapfakazi ba Jenoside 17 bari bamaze amezi atandatu bahugurwa n’Ikigo cy’Ubucuruzi cyitwa Same Sky ngo bagiye kwiteza imbere babikesha ubumenyi bungutse.

Babivuze tariki 18 Mutarama 2016 ubwo bahabwaga impamyabushobozi n’icyo kigo gisanzwe gikorana n’umuryango AVEGA Agahozo w’abapfakazi ba Jenoside mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza yabo.

Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi bahuguwe na Same Sky hamwe na Mme Jeannette Kagame nyuma yo guhabwa impamyabumenyi.
Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi bahuguwe na Same Sky hamwe na Mme Jeannette Kagame nyuma yo guhabwa impamyabumenyi.

Umuhango wo kubaha impamyabushobozi ukaba witabiriwe n’umufasha wa Perezida wa Repubulika, Madame Jeannette Kagame.

Abahawe izo mpamyabushobozi bigishijwe ibintu bitandukanye birimo imikorere y’amakoperative, imicungire y’inguzanyo ndetse no gutegura imishinga, bakavuga ko ubumenyi bungutse buzabafasha kwiteza imbere.

Thérèse Mugorewera ati “Ubu dufite ubumenyi bw’ibanze buzadufasha kuzigama ku byo twinjiza tukabyifashisha mu yindi mishinga.”

Same Sky iha impano Mme Jeannette Kagame.
Same Sky iha impano Mme Jeannette Kagame.

Clementine Nyirahabimana, wo mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, we avuga ko ubusanzwe bakoraga bagamije kubona amafunguro no gukemura utubazo two mu miryango, ariko ubu ngo batangiye gutekereza ubucuruzi n’imishinga izabafasha gutera imbere.

Akomeza avuga ko agiye gutangira kwizigama amafaranga avana muri Same Sky mu mezi 12 ari imbere ngo akazayatangizamo ‘alimantasiyo’ aho atuye.

Same Sky ni ikigo cy’ubucuruzi cyo muri Amerika gikora ubucuruzi bw’utunigi n’indi mirimbo mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Australia na Denmark. Cyoherereza abanyamuryango ba AVEGA ibikoresho bakoramo utwo tunigi kikabahemba na cyo kikatugurisha muri ibyo bihugu.

Bimwe mu byo abanyamuryango b'AVEGA bakora nk'abafatanyabikorwa ba Same Sky.
Bimwe mu byo abanyamuryango b’AVEGA bakora nk’abafatanyabikorwa ba Same Sky.

Mugorewera yabwiye KT Press dukesha iyi nkuru ko akazi ko gukora utwo tunigi kadakunze kuboneka kenshi, ariko ngo iyo kabonetse buri mugore ashobora gukorera nibura amafaranga 10,000 ku munsi, agateranya urunigi rumwe mu gihe cy’iminsi ine.

Abayobozi ba AVEGA bavuga ko iyi ari intambwe y’iterambere yatangiye mu myaka irindwi ishize, ubwo Madame Jeannette Kagame yafashaga Same Sky ngo ize ikorere mu Rwanda.

Francine LeFrak watangije Same Sky avuga kuza gukorera mu Rwanda babitewe na politiki nziza u Rwanda rufite irengera abagore.

Ati “Nta kindi gihugu mu isi wasanga hejuru ya 62% by’abagize inteko ishinga amategeko ari abagore. Tuzi izindi gahunda hano zirengera abagore. Ibi bituma abagore baterwa ishema n’igihugu cya bo, natwe twifuza gutanga umusanzu wacu ku bw’iyo mpamvu.”

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, Benjamin Gasamagera, ashimira Same Sky yibukije ko kwigisha umugore ari ukwigisha urugo rwose.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Benjamin Gasamagera, ashimira Same Sky yibukije ko kwigisha umugore ari ukwigisha urugo rwose.

Urunigi rumwe rwakorewe mu Rwanda Same Sky ngo irugurisha amadorari ya Amerika ari hagati ya 20 na 100.

Hari ibigo by’ubucuruzi mu Rwanda na byo bigurisha mu mahanga umusaruro uva mu bukorikori bw’Abanyarwanda, ‘Agaseke’ kakaba kaza ku isonga kuko gafite isoko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Benjamin Gasamagera, avuga ko 90% by’ibyo abagore binjiza babishyira mu mishinga iteza imbere urugo, mu gihe abagabo bashyiramo agera kuri 40%. Aha ni ho ahera shimangira ko “kwigisha umugore ari ukwigisha igihugu muri rusange.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka