Abanyamerika 32 baje mu Rwanda kwigisha no kwitoza ubuzima bwo mu cyaro

Abakorerabushake 32 bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitwa Peace Corps barahiriye kuba mu cyaro cy’u Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri, bakora akazi ko kwigisha mu mashuri yisumbuye, nyuma yo kumara amezi atatu mu karere ka Kamonyi bigana imibereho y’abaturage bakennye.

Intego ya Peace Corps, aho bari mu bihugu bitandukanye ni ukugaragariza igihugu cyabo imibereho y’ahandi, ariko banatanga ubufasha bwo kwigisha no kuvura abaturage mu bihugu bajyamo; nk’uko nk’uko Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Donald Koran yasobanuye.

Mu Rwanda, Peace Corps bafasha mu buvuzi no kwigisha icyongereza, siyansi n’ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye yo mu cyaro. Banerekera abarimu mu mashuri, kandi bagategura integanyagisho y’ibyo bigisha.

Aba bakorerabushake bo muri USA bagera mu Rwanda bagahita bajya mu cyaro kwibanira n’abaturage baho, aho bigira Ikinyarwanda n’imibereho ya buri munsi.

“Ibintu byose bishobora guhinduka mu byumweru 12, twamenye Ikinyarwanda, kuko dushobora kugura duciririkanya mu isoko, tuzi uko basuhuzanya, twamenye ko iyo imvura iguye tugomba kugama, n’ibindi”, nk’uko Gretchen Cain, umwe mu bagize Peace corps, yabivuze byose mu Kinyarwanda.

Yunganiwe na mugenzi we Robert Viglietta nawe wavuze mu Kinyarwanda ati: “Ubu dushobora guteka ku ziko, tukajya kuvoma tukikorera indobo, tuzi kumesa, guhanagura inkweto n’ibindi.”

Peace Corps bize no kubyina imbyino z'ikinyarwanda.
Peace Corps bize no kubyina imbyino z’ikinyarwanda.

Mu gihe Abanyarwanda biga icyongereza mu gihe cy’imyaka n’imyaka, abo Banyamerika bo biga Ikinyarwanda mu gihe kitarenze amezi atatu.

“Bikundira icyaro, sinzi wenda biterwa n’impamvu zabo, ntabwo bakunda imijyi. Kugirango tumenye ishuri tuboherezaho tubanza kumenya ibyo buri wese azi cyangwa ashoboye. Gusa tunageregza gukurikirana uko bitwara,” nk’uko Umuyobozi wungirije mu kigo gishinzwe uburezi (REB), P. Damien Ntaganzwa yasobanuye.

Mu Rwanda Peace Corps bahari baragera ku 111, bakaba bari mu bice bitandukanye by’intara zose n’umujyi wa Kigali.

Peace Corps batangiye gukorera mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, nyuma yaho USA yasubukuye amasezerano y’ubufatanye na Perezida Kagame, ku itariki 18/7/2008. Itsinda rya mbere rya Peace corps ryageze mu Rwanda muri Mutarama 2009.

Kohereza Peace Corps mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ni gahunda yatangijwe n’uwari umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kennedy, mu myaka 61 ishize.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 6 )

Reka babaneke! Simwe mwirirwa muvuga ko dutera imbere! Reka nabo baze bihere ijisho muri icyo cyaro cyacu! Umuntu arakuneka akagusanga no mu rubumbiro bahu?! Hari babiri nzi mu karere ka Gisagara! Imibereho bafite iyo witegereje ubona ntawapfa kuyemera! Nyamara si abihayimana,bishatse kuvuga ko bafite misiyo yabazanye! Abayobozi nabo muri utwo turere, birirwa baburabuza abaturage, ngabo mu muganda 2 mucyumweru, ngabo ba LDF n’inkeragutabara barabiba iterabwoba, abo bacangero babyirebera n’amaso yabo, mukandi kanya ngo hari abanga igihugu cyabo, batanga amakuru atariyo ku banyamahanga!! Nyamara byose biba babirikodinga! Bababwira ko bazi n’ibirenze n’ibyasohotse mu maraporo ngo wapi, izo ni impuha! Barangije kutwinjira!

yanditse ku itariki ya: 8-12-2012  →  Musubize

Mujyanama we umbaye kure, iyo mbivuze hari abancira mumaso,ubundi gahunda yambere nyuma y’ubukoroni byari ugushyiraho imiryango bita ko itegamiye kuri leta, ariko ikaba ari ijisho rya ya leta indirectement,uzabanze urebe human right watch, MSF,Reporters without borders,nizindi nyinshi cyane, nibyo koko bazana ubuhendwa abanda , kuvura, kubaka ibitaro ariko inkuru avana mubafundi ,cy se abarwayi, ijya muri rapport agomba gutanga,none se twe ubu ntidufite imishinga na Ong ngaho hazagire ujya gukorera muri USA,Canada,Japon,France nahandi kandi hari abantu barara mumihanda birirwa batorgura muri bya bigunguru bajugunyamo imyanda,hanyuma urebe ko babemerera reka da ntibishoboka,ariko bahimba Ong umunsi umwe bakarara bayohereje muri africa
twagorwa twagorwa, ye ariko ahanini nitwe tubyitera
mumbabarire nimare agahinda nandike
kuko mbana nabo ndabazi.

yanditse ku itariki ya: 7-12-2012  →  Musubize

Willy ibyo uvuze wagira ngo warebaga ibyo ntekereza,kuki se nta handi bagiye nuko mu Rwanda ariho hari icyaro gusa????mubitondere cyane bikabije ahubwooooo!!!!!!!!!!!attention nabo bantu rwose.

mujyanama yanditse ku itariki ya: 7-12-2012  →  Musubize

Ndibaza ko atari impuhwe zatuma rutuku aba mucyaro cy iwacu.hari icyindi bashaka....

piter yanditse ku itariki ya: 7-12-2012  →  Musubize

Yewe reka twishimire abo bagiraneza gusa wamugani ntitubizere ijana kwijana,abazungu nabazungu

yanditse ku itariki ya: 7-12-2012  →  Musubize

ikindi bafasha ni ukunekera igihugu baturukamo natwe abanya-furika si ukuvuga iyo twabonye ba rutuku twibaz ko ngirango ariyo ya Mana bajya bavuga, banyarwanda mujye muvuga muziga abo nibo baca inyuma bakabatagaho ama raport namwe ngo n’impuhwe.njye nzita zimwe za bihehe

willy yanditse ku itariki ya: 7-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka