Abanyamakuru ntibiyumvisha uburyo gusebanya byahanwa nk’icyaha

Mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda hari umushinga w’amategeko ateganyiriza ibihano bitandukanye abanyamakuru bazagaragarwaho no gusebanya.

Abanyamakuru bagaragaje ko uwo mushinga w'itegeko uzatuma bakora batisanzuye
Abanyamakuru bagaragaje ko uwo mushinga w’itegeko uzatuma bakora batisanzuye

Muri uwo mushinga w’itegeko handitsemo ko umunyamakuru ukoza isoni mu magambo, mu bimenyetso, ibikangisho,ibishushanyo cyangwa inyandiko umwe mu bagize Inteko ishinga amategeko, Guverinoma abashinzwe umutekano n’undi wese ushinzwe umurimo rusange w’igihugu mu gihe ari mu kazi aba akoze icyaha.

Mu gihe iryo tegeko ryaramuka ritowe n’umutwe w’abadepite, uwahamwa n’icyo cyaha bivugwamo azahanishwa gutanga ihazabu ingana n’ibihumbi 500RWf ariko na none ntijye hejuru ya miliyoni 1RWf.

Ingingo ya 163 iteganya ko umuntu wahinduye amashusho n’amagambo ateganyirizwa ibihano bitari munsi y’amezi atandatu ariko ntibinarenze umwaka.

Ingingo ya 257 yo iteganya ko gusebya umukuru w’igihugu bihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu ntikirenze imyaka irindwi n’ihazabu iva kuri miliyoni 5RWf kugeza kuri Miliyoni 7RWf.

Nubwo izo ngingo zitari zitaratorwa ariko zikomeje guteza impaka mu banyamakuru hirya no hino mu gihugu.

Abanyamakuru bakomeza bagaragaza ko izo ngingo zihana umunyamakuru wasebanije zizababangamira kuko zizatuma batisanzura mu kazi kabo.

Ibyo byatumye ku itariki ya 05 Ukuboza 2017, Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) n’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) rugirana ibiganiro n’abanyamakuru.

Abanyamakuru batanze ibitekerezo ari benshi kandi bihabwa agaciro bizezwa ko bazakorerwa ubuvugizi
Abanyamakuru batanze ibitekerezo ari benshi kandi bihabwa agaciro bizezwa ko bazakorerwa ubuvugizi

Muri ibyo biganiro abanyamakuru bagaragaje ko izo nzego zabashyiriweho zihagije mu kuba zafatira icyemezo umunyamakuru wagaragaje ubunyamwuga budahwitse; nk’uko Gatera Stanley abisobanura.

Agira ati “Umunyamakuru wakoze amakosa,Urwego rw’abanyamakuru bigenzura ruhabwe ingufu rubashe kumukurikirana.”

Mugenzi we Mugabe Robert ukorera Great Lakes Voice avuga ko hari uburyo bwinshi bwo guhana umunyamakuru atarinze kujyanwa mu nkiko.

Agira ati “Guhana biri ukwinshi hari ukukwambura ikarita ntuzongere kuba umunyamakuru, hari gusaba imbabazi n’ibindi bitandukanye.”

Gusa ariko hatunzwe agatoki abanyamakuru batera ubwoba abantu babakangisha ko bagiye kubakoraho inkuru, abo bahamagarirwa kureka iyo ngeso itari iya kinyamwuga; nk’uko byagarutsweho na Andre Gakwaya ukorera ikinymakuru kitwa "Rwanda News Agency".

Barore Cleophas ukuriye RMC yagaragaje ko nubwo abanyamakuru batishimiye uwo mushinga w’itegeko na bo bagomba kugaragaza ubunyamwuga mu kazi kabo.

Agira ati “Hakenewe abantu baha agaciro umwuga wabo n’ubufatanye hagati y’inzego zibahagarariye.”

Barore Cleophas uyobora RMC (hagati) Muganwa Gonzague uyobora ARJ (ku ruhande iburyo) na Mugisha Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC (ku ruhande ibumoso)
Barore Cleophas uyobora RMC (hagati) Muganwa Gonzague uyobora ARJ (ku ruhande iburyo) na Mugisha Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC (ku ruhande ibumoso)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanyamakuru bamwe bakora akazi kaboneza ariko hari abanyamakuru rwose bameze nkabo Evode aherutse kuvuga ,bahimbira abantu ibinyoma batigeze bavuga bashaka indoke,nkumunyamakuru witwa Assuman bavuga ko atera ubwoba abantu ababwira ko azabandikaho inkuru kandi zirimo amakabya nkuru,murumva ko aba avangira abanyamakuru babanyamwuga niba ibyo bamuvugaho ari ukuri.

Kagabo Faustin yanditse ku itariki ya: 6-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka