Abanyamakuru ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku itegeko ryo kubona amakuru
Abakorera ibinyamakuru bitandukanye mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku itegeko ryo kubona amakuru.

Babigaragaje ubwo umukozi w’urwego rw’umuvunyi, Jean Aimé Kajangana ukuriye ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi no kureba uko itegeko rigena uburyo bwo kubona amakuru rishyirwa mu bikorwa, yabasobanuriraga ibijyanye n’iryo tegeko, tariki ya 06 Ukuboza 2016.
Itegeko nimero 04/2013 ryo ku wa 08 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru rigena Urwego rwa Leta rushyiraho cyangwa rukagena umukozi ushinzwe gutanga amakuru, yaba adahari hakagenwa undi umusimbura.
Kajangana niho ahera ashimangira ko umuyobozi w’akarere ariwe ugomba gutanga amakuru cyangwa undi yahaye izo nshingano.
Abanyamakuru ariko bo bavuga ko iby’iryo tegeko bihabanye n’ibyo bari basanzwe bazi. Bari bazi ko ngo umuyobozi uwariwe wese mu karere yabazwa amakuru amureba byaba ngombwa bakabaza n’umuyobozi w’akarere.
Maniraho Jean Paul umunyamakuru wa RBA avuga ko hari ibyo basobanuriwe ariko bitari mu itegeko bazi.
Agira ati "Icyo tutumvikanaho na bamwe mu bayobozi n’ahantu bavuga ngo hari umuntu runaka mu rwego ugomba gutanga amakuru byanze bikunze cyangwa agatangwa n’undi ahaye uburenganzira nagirango nkubwire ko ntahantu iri tegeko ribivuga."
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Fabien asobanura ko ibyo bakoraga hatangwa amakuru hagati y’abanyamakuru n’ubuyobozi binyuranyije n’itegeko.
Akomeza ahamya ko ntamunyamakuru ugomba kujya kwaka amakuru undi muyobozi mu karere uwo ariwe wese mu izina ry’ubuyobozi bw’akarere keretse umuyobozi w’akarere cyangwa undi yahaye uburenganzira.
Agira ati "Itegeko ni itegeko umunyamakuru agomba kumenya ninde asaba amakuru, ni umuyobozi w’akarere uwundi waguha amakuru ni uwo ubuyobozi bw’akarere bwahaye izo nshingano mu gihe umuyobozi w’akarere adahari.
Ariko kuvuga ngo ugiye kubaza gitifu w’umurenge binyuranyije n’itegeko."

Abanyamakuru bo ariko bahamya ko bigene gutyo kubona amakuru mu karere byajya bigorana kandi agatinda kuboneka. Bahamya ko uburyo bari bamenyereye bwo kubaza amakuru nka ba gitifu b’imirenge bwatumaga babona amakuru byihuse.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ntabwo bisobanutse bongere babisubiremo njye ndabona aruburyo bwiza bwo kwimana amakuru eg:niba mumurenge runaka hari inkuru ukayibaza mayor azakubwira ko atari abizi agiye kubikurikirana nzababwira maze kubimenya kuki ubishinzwe atariwe ubisobanura
Ntibakabeshyere itegeko,umuyobozi wese akwiye kubazwa no gusobanura ibyo akora keretse ibitari munshingano ze murakoze
kudatanga amakuru niho nababwiye hagaragaramo nonese niba ntaruswa ntakibazo kirimo niyihe mpamvu banga kuyatanga murakoze
Aha najye simbyemera kuko umurenge, akagari n’Umudugudu nazo ni inzego. Ubwo bigenze gutyo byaba ngombwa ko Mayor nawe atatanga amakuru agategereza Governor, Governor nawe ntayatange agatangwa na Minister, Minister nawe akavuga ko azatangwa na Perezida