Abanyamakuru bongerewe ubumenyi mu gutara inkuru z’inyamwuga

Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda barakangurirwa gukoresha imibare n’ibishushanyo mu nkuru bakora kugira ngo zirusheho kuba inyamwuga.

Peacemaker Mbungiramihigo uyobora Media High Council
Peacemaker Mbungiramihigo uyobora Media High Council

Babikanguriwe ubwo bahabwaga amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu gutara no gutangaza amakuru hagendewe ku bipimo by’imibare, tariki ya 29 Ugushyingo 2016.

Ayo mahugurwa yeteguwe n’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru (MHC) kubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere ry’Abaturage (UNDP).

Umuyobozi wa MHC, Peacemaker Mbungiramihigo wafunguye ayo mahugurwa azafasha cyane abanyamakuru kuko hari bamwe bataraga inkuru ariko ntibite ku mibare.

Agira ati “Inkuru zitangarizwa Abanyarwanda yaba mu bijyanye n’iterambere, ubuzima, uburezi, ubukungu, ubuhinzi, ubucuruzi, ubukerarugendo, imikino n’ibindi zigomba kugendera ku bipimo by’Imibare kugira ngo Abanyarwanda bamenye aho ikintu cyavuye ndetse n’urwego kigezeho.

Ntabwo tuvuze ko ubushobozi bw’Abanyamakuru mu gutara inkuru butari buhari ahubwo bwari bukenewe kongerwamo ubumenyi mu bijyanye no gukoresha ibipimo by’imibare.

Kuko abenshi baba barize itangazamakuru muri za kaminuza ariko bataragize amahirwe yo kwiga ibijyanye no gukoresha ibipimo by’Imibare mu nkuru.”

Abanyamakuru bamwe bagaragaje imbogamizi ku bitangazamakuru bakorera bidafite ubushobozi bwo gufasha umunyamakuru gukora inkuru yifuza irimo icukumbura mu bijyanye n’imibare.

Agendeye kuri ibyo Peacemaker yavuze ko hatangiye inyigo y’umushinga ugamije gufasha ibinyamakuru kugira ubushobozi bw’amikoro bihoraho.

Uyu mushinga ngo ujyanye no guhuriza ibitangazamakuru mu kigega kimwe n’abafatanyabikorwa, bakajya bahuriza hamwe umusanzu kugira ngo bubake ubushobozi.

Abanyamakuru bakurikirana amahugurwa
Abanyamakuru bakurikirana amahugurwa

Gukoresha ibipimo by’Imibare mu gutara no gutangaza inkuru uretse kubaka ubunyamwuga bw’umunyamakuru bifasha abakurikira ibitangazamakuru bitandukanye kumenya mu buryo bworoshye kandi bwihuse icyo inkuru ishaka kuvuga.

Abanyamkuru bitabiriwe ayo mahugurwa Barayakomeraza ahatarirwa inkuru (Terrain) kugira ngo bashyire mu bikorwa ibyo bahuguwemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyokoko abanyamakuru bagomba kugira uruhare runini muguhindura isi bitewe niterambere ibitangazamakuru rigezeho ni nkeramihigo i ngoma rukira.

nkeramihigo aime’ yanditse ku itariki ya: 5-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka