Abanyamakuru basabye Abayobozi b’Uturere kujya bareka n’abandi bakorana bagatanga amakuru

Abanyamakuru bavuga ko hari abayobozi b’Uturere bamwe na bamwe batajya bemera ko hari abandi bakorana batanga amakuru, bagatekereza ko babahaye ubwo burenganzira imikoranire yarushaho kugenda neza.

Abashinzwe Iimiyoborere myiza mu turere bifuje ko ibitangazamakuru bikorera mu turere byaba mu ihuriro ry'abafatanyabikorwa
Abashinzwe Iimiyoborere myiza mu turere bifuje ko ibitangazamakuru bikorera mu turere byaba mu ihuriro ry’abafatanyabikorwa

Abanyamakuru bo mu Ntara y’Amajyepfo biganjemo aba Radiyo Huguka, bagaragaje iki gitekerezo mu nama nyunguranabitekerezo bagize ku wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023.

Ni inama yateguwe na komisiyo y’igihugu ya UNESCO, yari igamije kureba uko imikoranire y’abayobozi n’itangazamakuru yarushaho kuba myiza, cyane ko uwo abayobozi n’abanyamakuru bakorera ari umwe, ari we umuturage.

Uwitwa Jean Pierre Ndekezi, utarashatse kuvuga amazina ya bamwe mu bayobozi b’Uturere batemera ko hari abandi bakorana bavugisha itangazamakuru, yagize ati “Urugero abaturage baravuga bati twari dufite poste de santé ikora igihe gitoya, irahagarara, ubu twivuza kure. Urahamagara meya akagusubiza ati ubu turagerageza gushyira za poste de santé mu maboko y’abikorera, ni bwo zizakora neza.”

Yunzemo ati “Nyamara usubijwe n’umuyobozi w’ibitaro by’ako Karere, uzi uko abaganga bafite mu karere no mu bigo nderabuzima bangana, azavugana na bo, bashakire umuti icyo kibazo mu maguru mashya.”

Ndekezi rero atekereza ko ufite ibyo akorera abaturage, yagombye kugira uburenganzira bwo gusubiza ku bijyanye n’ibyo akora.

Ati “Ni yo accountability. None se gitifu mu Murenge ko ari we ubana n’abaturage, akaba azi neza ibibazo bibareba, kuki atabisubiza?”

Annociata Byukusenge yamwunganiye agira ati “Itegeko rivuga ko Umuyobozi w’Akarere ari umuvugizi wako. Ariko nk’uko tubizi, ntabwo umuyobozi w’Akarere agera ahantu hose. Ni ukuvuga ngo ba batekinisiye bazi kurusha ibyabereye cyangwa ibikorerwa ahantu runaka, bagombye guhabwa uburenganzira bwo kuba ari bo babivugaho.”

Yunzemo ati “Niba hari nk’iteme ryangiritse kubera imvura, gitifu w’Umurenge cyangwa ushinzwe inyubako mu Karere yagombye kubwira umunyamakuru wenda ngo iri teme rizasanwa n’umuganda, twebwe tuzabahe ibiti.”

Yunzemo ati “Njyewe ntekereza ko hari ubwoko bw’ibibazo meya yagasubije, urugero nk’ibijyanye n’umutekano, ariko iby’iteme ni ikintu cyoroshye.”

Iyo itangazamakuru rivuze ibibazo by’abaturage, ntibivuga kugushamo ubuyobozi.

Muri iyi nama hagarutswe no ku kibazo cy’uko abanyamakuru bagaragaza ikibazo mu gace runaka, abayobozi mu turere bakabarakarira, bavuga ko bahora bashakisha ibitagenda mu gihe hari n’ibindi byiza bakora byo baba batagaragaje.

Byukusenge ati “Umunyamakuru ashinzwe kureba ibibazo biri muri sosiyete, kugira ngo atungire agatoki abayobozi cyangwa ababishinzwe, na bo babikemure. Ibyo kumenyekanisha ibikorwa by’Uturere biri mu nshingano z’ubuyobozi bwatwo, ari bwo bukwiye guhamagara itangazamakuru bukabigaragaza.”

Ndekezi na we ati “Umunyamakuru ubundi ntavuga. We aha mikoro umuturage akavuga ko adafite amazi cyangwa amashanyarazi. Ni we uvuga ko adafite aho aba. Nanone si we usubiriza umuyobozi. We afata mikoro cyangwa ikaramu akabariza wa muturage. We ni umuyoboro kuko umuturage yivugiye ibibazo afite, n’umuyobozi agatanga ibisubizo.”

Muri iyi nama abayobozi b’Uturere bari bahagarariwe n’abashinzwe imiyoborere myiza. Na bo bemeje ko hari abayobozi b’uturere batemera ko hari abandi bagira icyo bavuga ku bibazo byagaragajwe, kuko ngo usanga bavuga ko uwagira icyo avuga, bamwirukana.

Abanayamakuru bagaragaje ko hari abayobozi b'Uturere bamwe na bamwe batajya bemera ko hari abandi bo mu Turere bayobora babaha amakuru
Abanayamakuru bagaragaje ko hari abayobozi b’Uturere bamwe na bamwe batajya bemera ko hari abandi bo mu Turere bayobora babaha amakuru

Icyakora banagaragaje ko hari abanyamakuru bagira imyitwarire itari myiza, ugasanga hari abashaka indonke ku bayobozi bitwaje ibibazo runaka babonye mu turere twabo, hakaba n’abatega abayobozi iminsi cyangwa bakababaza ibibazo bibagushamo.

Batandukanye bemeranyijwe ku buryo impande zombi zigiye kurushaho gukorana, bakagira imbuga bahuriraho, kugira ngo imibereho myiza y’umuturage bose bimirije imbere irusheho kugenda neza.

Hanifujwe ko ibitangazamakuru bikorera mu turere byaba mu ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’uturere, kugira ngo na byo bijye bimenya ibikorwa bihabera n’imbaraga ziba zashyizwe mu gukemura ibibazo by’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka