Abanyamakuru barasabwa kwitwararika uburere bw’abana
Itegeko rishya rigenga itangazamakuru mu Rwanda rirasaba abanyamakuru kwitwararika bikomeye icyo ari cyo cyose cyayobya abana cyangwa kikabatesha umutwe.
Ngingo ya 7 y’iryo tegeko ivuga ko “Itangazamakuru rigenewe abana ribujijwe by’umwihariko kuba urubuga rw’ibishushanyo, inkuru cyangwa ibitekerezo […] ibyo ari byo byose by’urugomo, urukozasoni n’ubwomanzi bishobora kuyobya [abana] no kubatesha umutwe.”
Ibi rero ngo birasaba abanyamakuru bose kuzajya bashishoza mu byo bakora ngo batazagira ubwo banyuranya n’iri tegeko, bagatangaza ibyayobya abana cyangwa bikabatesha umutwe.
Bamwe mu banyamakuru bavuganye na Kigali Today bagaragaje ko n’ubwo ingingo y’itegeko ifite ishingiro ryumvikana ngo ishobora guteza urujijo kuko hatazwi imbibi nyazo z’ibyatangazwa bigashobora kuyobya abana cyangwa bikabatesha umutwe.
Umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru witwa Bugingo Fidele yabwiye Kigali Today ko yemera koko ko hakwiye kubaho inkuru cyangwa se muri rusange ibigenewe abana bitarenze ubushobozi bw’ubwenge bwabo, ariko ngo ntabwo byoroshye kumenya aho ibyo bigarukira kuko buri wese ashobora kubibona mu buryo butandukanye n’ubwa mugenzi we.
Ndayisaba Ernest ukorera igitangazamakuru cyitwa Umuryango.com we avuga ko uko itegeko riteye bisa n’ibisaba abantu kwitekerereza imbibi ntarengwa kandi hari hakwiye gushyirwaho imirongo n’amategeko bihamye bigaragaraza neza ibyo ari byo byose by’urugomo, urukozasoni n’ubwomanzi bishobora kuyobya [abana] no kubatesha umutwe.
Aba bombi cyakora bemeranya ko ibitangazamakuru bidakwiye gutangaza ibyo bishatse byose kandi koko bishobora kugira uko bibangamira abana.
Ndori Simeon ni umubyeyi w’abana batatu kandi akora mu kigo kirera abana. Aganira na Kigali Today yavuze ko bigoye kumvikana ku burere umwana wese akwiye kuko ngo usanga buri mubyeyi ugize icyo abivugaho aba afite ukwe abyumva. Ngo ahora abibona iyo yakira ababyeyi barerera ku ishuri ryabo.
Agira ati “Njye mbona n’abanyamakuru bishobora kuzabagora kumenya neza koko ibyayobya abana cyangwa bikabatesha umutwe. Nko ku ishuri iwacu ababyeyi bazana abana uba ubona nabo badahuza imyumvire kubyo kwambara, ibyo bakwiye gusoma n’ibindi. Aba rero bashobora no kutumvikana kubyo ikinyamakuru cyatangaza bamwe bakavuga ko bikabije mu gihe abandi bakumva ntacyo bitwaye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’abana, madamu Nyiramatama Zaina yabwiye Kigali Today ko asanga nta mpungenge iryo tegeko ryatera abanyamakuru kuko ibibereye abana buri wese aba ashobora kubyumva mu mutimanama we.
Yavuze ariko ko mu gihe byagaragara ko hari abo biteye imbogamizi, iyo Komisiyo yazategura uburyo bwo kubahugura no kuganira ku mirongo nyayo yagenderwaho mu gutangaza amakuru agenewe abana.
Agira ati “Mu myumvire ya buri muntu mukuru wese, ashobora kumenya icyabangamira abana kandi kubyubahiriza ni ingenzi ku burere bwiza bw’abana bacu. Abazaba ariko bakeneye kubyumva neza kurushaho muri Komisiyo y’abana dushobora kuzagena uburyo bwo kubibatangariza ndetse tukanabimenyesha abandi Banyarwanda.”
Ingingo ya 5 y’iritegeko rishya rigenga itangazamakuru rivuga ko abanyamakuru bafite inshingano zo kumenyesha amakuru; kwigisha abaturage no guteza imbere imyidagaduro no guharanira ubwisanzure mu gutangaza amakuru, mu kuyasesengura no mu kugira icyo ayo makuru avugwaho.
Ibi byose ariko ngo abanyamakuru bakabikora bagamije inyungu za rubanda nk’uko bishimangirwa n’ingingo ya mbere y’iri tegeko ivuga ko ko “iri tegeko rigena uburenganzira, inshingano, imiterere n’imikorere by’itangazamakuru mu Rwanda hagamijwe inyungu rusange za rubanda.” Ibi ngo birasaba abanyamakuru kuzakora umwuga wabo bitwararika koko ibifitiye inyungu rubanda, harimo n’abana kandi birinda ibyababangamira.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
komisiyo ishinzwe abana izegere abanyamakuru baganire bunvikane uko abana barengerwa n’itangazamakuru,ariko n’abanyamakuru nabo bage bashyira mu gaciro nk’abantu bakuru nabo baba bafite abana.
Simbona aho urujijo ruri ku banyamakuru bibaza ibyayobya abana n’ibitabayobya;kuko niba umunyamakuru ari umunyamwuga,akaba ari umuntu mukuru uzi ibyo akora,simbona urujijo yagira,age yibaza ibyo yanditse biramutse bisomwe n’umwana we yunve ko ntacyo byamubangamiraho.