Abanyamakuru barasabwa kwirinda gukwirakwiza inkuru z’ibihuha

Ubuyobozi bw’umuryango wa La Benevolencia busaba itangazamakuru gukora kinyamwuga bwirinda gukwiza ibihuha no kubiba amakimbirane akomeje gufata intera mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Abanyamakuru baganirijwe ku kwirinda inkuru z'ibihuha n'izibiba urwango
Abanyamakuru baganirijwe ku kwirinda inkuru z’ibihuha n’izibiba urwango

King Ngoma, umukozi wa La Benevolencia, yavuze ko mu Karere k’Ibiyaga Bigari hakomeje kugaragaza ibikorwa by’urwikekwe n’amakimbirane akururwa n’ibihuha bikwirakwizwa na bamwe.

Agira ati “Ibiganiro twateguye bijyanye n’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Congo akomeje kugira ingaruka mu Karere. Twagiye tubona hari itangazamakuru rigira uruhare mu gutuma abantu bashyamirana no gukura umutima abantu, tukaba twahuye ngo tuganire na bo igikwiye gukorwa mu gukumira uyu mwuka mubi.”

King avuga ko uruhare rw’itangazamakuru mu gukwirakwiza ihangana, gutangaza ubutumwa bukangurira abandi inzangano, gutangaza ibinyoma, rugomba guhinduka.

Ati “Twifuza ko itangazamakuru ryirinda gutangaza impuha no gukwirakwiza urwangano, ahubwo bagatanga umusanzu mu kugabanya intambara ya politiki n’urwangano.”

Akomeza agira ati “Icyo dutegereje ku banyamakuru ni uko bagira umutima nama bakagaragaza igikwiye gukorwa kandi ibiganiro by’abanyamakuru bibera mu bihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari, bizafashe itangazamakuru kureka guhangana ahubwo ryuzuzanye mu gukosora ibitagenda neza.”

Muhire Désiré ni umunyamakuru ukorera i Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Avuga ko rimwe na rimwe usanga abanyamakuru badafite ubushobozi bwo kugera ku nkuru, bigatuma baterura ibyo babonye batabanje kugenzura.

Agira ati “Kuba abanyamakuru bashinjwa gukwirakwiza impuha n’urwangano biterwa n’ubushobozi bukeya ntibagere ahabereye inkuru ngo bagenzure ukuri. Ibi bituma hari ibinyamakuru bikoreshwa bitewe n’icyo bihabwa.”

Muhire avuga ko bigira ingaruka ku baturage haba mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kubiba urwango, no gukwirakwiza ivangura, bigatuma habaho ubwicanyi mu bihugu byo mu Karere.

Nk’igisubizo atanga, ngo hakwiye kubaho gukora kinyamwuga abanyamakuru bakavugisha ukuri mu byo batangaza, kuko byaca ibihuha.

Abanyamakuru bakorera mu Ntara y'Iburengerazuba
Abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba

Kuri iki kibazo cy’ubukene butuma itangazamakuru rikoreshwa, King Ngoma, umukozi wa La Benevolencia, avuga ko itangamakuru rikoze neza ababiba urwango babura ababashyigikira.

Agira ati “Ibitangazamakuru bikoze kinyamwuga bikirinda gukwiza ibihuha n’inyigisho zibiba urwango, ryakwizerwa rikabona amafaranga, ndetse n’amafaranga dukoresha mu kubaka amahoro yashyirwa mu itangazamakuru nk’umuyoboro ufasha abaturage kwiyubaka.”

Charles Twagiramungu uyobora Radiyo Isangano mu Karere ka Karongi avuga ko inkomoko y’urwango n’amacakubiri mu Karere biterwa n’amateka atameze neza, bigatuma abantu bagira uruhande bisangamo, bigatuma n’abanyamakuru bagira aho babogamira.

Indi mpamvu atanga ijyana n’ubumenyi bukeya, bugatuma abantu batamenya amahame y’umwuga nko kutabogama no kutavuga ibihuha. Hari kandi abakoreshwa n’abanyapolitiki cyangwa gutinya abanyabubasha.

Twagiramungu avuga ko abanyamakuru bagomba guhurizwa hamwe bakerekwa umurongo bakwiye kunyuramo kuko hari abateza umwiryane batabizi.

Umuryango La Benevolencia ukoresheje ibiganiro abanyamakuru mu gihe ibihuha n’imvugo zibiba urwango bikomeje kugenda byiyongera mu Burasirazuba bwa Congo aho abavuga Ikinyarwanda bakomeje guhohoterwa.

Ubuyobozi bwa La Benevolencia butangaza ko guhuza abanyamakuru bakaganira bizagabanya gukwiza ibihuha n’imvugo zibiba urwango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka