Abanyamakuru bakora inkuru zirebana n’abana ngo amakosa bakoraga ntazongera

Abanyamakuru bo mu bitangazamakuru bitandukanye mu gihugu batangaza ko hari amakosa bakoraga mu gihe cyo gutara no gutangaza inkuru zirebana n’abana bitewe n’ubumenyi buke ariko ngo ntazongera ukundi.

Ni nyuma y’amahugurwa y’iminsi ibiri yaberaga mu Karere ka Musanze, aho abanyamakuru bahuguwe ku burenganzira bw’umwana, gutara no gutangaza amakuru aberekeye ho ndetse n’uko wagirana ikiganiro n’abana.

Twizeyimana Evariste ukorera Radio Isango Star agira ati “Mu nkuru nkora zerekeye abana hari byinshi nzakosora bigendanye n’ibyo nize muri aya mahugurwa ku buryo ubutaha bitazongera gusubira”.

Bahise bakora ihuriro ry'abanyamakuru bakora inkuru zirebana n'abana.
Bahise bakora ihuriro ry’abanyamakuru bakora inkuru zirebana n’abana.

Ku ruhande rwa Brenda Umutoni, umunyamakuru wa City Radio avuga ko mu byo yungutse muri ayo mahugurwa harimo kwitwararika mu gutara no gutangaza inkuru z’abana yirinda icyabakomeretsa.

Umutoni yunzemo ati “hari byinshi nakoraga mbakorera ubuvugizi ariko simenye ko nshobora gutangaza inkuru ishobora kumukomeretsa ugasanga hari icyo byangije ku buzima bwe buzaza. Mbonye ngomba kumugirira ibanga”.

Abanyamakuru bitabiriye ayo mahugurwa baboneyeho umwanya wo gushinga ihuriro ry’abanyamakuru bakora inkuru ku bana.

Mbungiramihigo avuga ko iri huriro rizongera ubuvugizi ku bana.
Mbungiramihigo avuga ko iri huriro rizongera ubuvugizi ku bana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo avuga ko gushyiraho iryo huriro ari igikorwa bishimira kuko kizongera ubuvugizi bw’ibibazo by’abana.

Akomeza avuga ko abanyamakuru barishyizeho kuko babonye ari byiza kwishyira hamwe kugira ngo bibafashe kunoza akazi kabo ka buri munsi.

Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yari agenewe abanyamakuru bandika n’abavuga yateguwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ufatanyije n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka