Abanyamakuru b’abagore bakwiye guhabwa imyanya ifata ibyemezo mu bitangazamakuru - CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko abanyamakuru b’abagore bakeneye kubahwa ndetse bakanashyirwa mu myanya ifata ibyemezo mu bitangazamakuru.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

Yabitangaje kuri uyu wa 03 Gicurasi 2021, umunsi Isi yose n’u Rwanda bizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’Itangazamakuru.

CP Kabera yifurije abanyamakuru umunsi mwiza w’ubwisanzure bw’Itangazamakuru ku banyamakuru bose ariko nanone asaba ko hakwimakazwa ubunyamwuga n’ubwisanzure bw’abarikora.

Ati “Twimakaze ubunyamwuga, duharanire ubwisanzure bw’Itangazamakuru bwubakiye ku barikora. Mbifurije umunsi mwiza w’ubwisanzure bw’Itangazamakuru ku banyamakuru bose.”

Ku banyamakuru b’abagore by’umwihariko, CP John Bosco Kabera, umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, avuga ko bakwiye kubahwa ndetse bakanashyirwa mu myanya ifata ibyemezo mu bitangazamakuru bakorera.

Yagize ati “Abanyamakuru b’abagore bakeneye guhabwa agaciro mu byo bakora kandi bakanashyirwa mu myanya ifata ibyemezo mu binyamakuru bakoramo.”

Ni ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kwifatanya n’abanyamakuru kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubwisanzure bw’Itangazamakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nta tegeko ryo gushyira umugore mu mwanya uwariwo wese ubundi abagore bakwiye gusaba akazi bagatinyuka nimyanya ikomeye. None se bakureho umugabo uri ku mwanya kugirango bahashyire umugore? Gusa abanjiza abakozi bafate abagore nkuko bafata abagabo kuko bose baba abayobozi beza...si nemeranya nabavuga ngo umugore yacuruza kurusha umugabo cg umugabo arusha umugore ubucuruzi.Abategetsi batange ubushobozi ariko za faveurs....ziveho. nta muturage uruta undi.

Jean yanditse ku itariki ya: 3-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka