Abanyamahoteli barasabwa kubaka ubunyamwuga mu micungire na serivisi batanga

Inararibonye mu bijyanye n’urwego rw’amahoteli, zisanga ibyuho bikigaragara mu micungire n’imitangire ya serivisi zo mu mahoteli, bizakurwaho no kwita ku bunyamwuga bunoze bw’abakozi bazo, n’ireme ry’ama hoteli riri ku rwego ruhaza serivisi ku bazigana.

Bagiranye ibiganiro ku bunyamwuga bukwiriye kuranga urwego rw'amahoteli
Bagiranye ibiganiro ku bunyamwuga bukwiriye kuranga urwego rw’amahoteli

Byavugiwe mu biganiro nyunguranabitekerezo byabaye ku wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021 mu Karere ka Musanze, byahuje abahagarariye amwe mu mahoteli abarizwa muri ako karere, abarimu bigisha ibijyanye n’amahoteli ku rwego rw’amashuri makuru ndetse n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’amahoteli, byateguwe n’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Musanze.

Byagaragaye ko n’ubwo imitangire ya serivisi mu mahoteli igenda itera imbere, ariko hari ibikwiye gukosoka, kugira ngo uru rwego rurusheho gutera imbere.

Eng. Emile Abayisenga, Umuyobozi wa IPRC Musanze, yagize ati “Birashoboka ko umukozi yaba akora muri hoteli runaka atarabyigiye. Ni ingezi ko afashwa mu rugendo rwo kubona amahugurwa, ajya kuba ku rwego rumwe n’urw’ababyize mu ishuri. Niba unamwakiriye mu kazi akiva mu ishuri yarabyigiye, nabwo ni ngombwa gukomeza kumukurikiranira hafi no mu kazi, afashwa kwiyungura n’ubundi bumenyi butuma anoza akazi”.

Ilibagiza Rose, impuguke mu by’amahoteli, avuga ko urwego u Rwanda ruriho mu bijyanye no guteza imbere serivisi zitangirwa mu ma hoteli, kugira ngo ikigero ruriho kirusheho kuzamuka no ku rwego mpuzamahanga, bisaba ko abanyamahoteli bita ku bunyamwuga mu gutanga serivisi zinoze.

Yagize ati “Serivisi nziza, iri ku isonga mu bintu bikurura abantu. Kuba umukiriya yakwinjira aho yiyakirira, agasanga hasukuye, hateguye neza, kandi mu buryo bumufasha kumenya amakuru yose arebana na serivisi ahakeneye bimworoheye; urugero niba igiciro cy’ibyo kurya hoteli yateguye cyahindutse, ni ngombwa ko umukiriya abimenya hakiri kare, kandi mu buryo bumworoheye, bityo na we akaba yakwaka serivisi ijyanye n’uko ubushobozi bwe bungana. Iyo bimeze gutyo, serivisi irushaho kuba nziza, abakiriya bakiyongera, bityo n’uwo mwuga ugatera imbere”.

Urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo, bifatwa nk’inkingi ikomeye mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, dore ko nko mu mwaka wa 2019, rwatanze imirimo isaga ibihumbi 164 ku biganjemo abagore n’urubyiruko.

N’ubwo bimeze gutya ariko, ngo haracyagaragara icyuho cy’abakora muri za hoteli batarabyigiye, mu gihe hari n’abarangiza kwiga ayo masomo, ariko ntibabone akazi.

Frank Gisha, Umuyobozi w’Ikigo gihuza amashyirahamwe y’abikorera mu rwego rw’abanyamahoteli n’ubukerarugendo, (Rwanda Chamber of Tourism), avuga ko abarangije kwiga baba bakeneye gukora imenyerezamwuga.

Ati “Turi mu bihe bisaba guhimba udushya mu bintu byose dukora. Bivuze ko n’ibyo umunyeshuri aziga akiri ku ntebe y’ishuri, igihe arangije amasomo akwiye gushyirirwaho amahirwe y’imenyerezamwuga, kugira ngo byibuze yongere urwego rw’ubumenyi mu gutanga serivisi zinoze, kugira ngo n’igihe azaba agiye ku isoko ry’umurimo azabashe kunoza ibyo akora. Rero twe icyo dukora, ni ugushyiraho urubuga abakozi n’abakoresha barushaho kumenyeramo ishingiro n’akamaro ko kongera ubunyamwuga mu byo bakora, kugira ngo ahari icyuho hose tube twabasha kukigabanya ku kigero gifatika”.

Ni inama yahuje inzego zitandukanye zifite aho zihurira n'amahoteli
Ni inama yahuje inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’amahoteli

Ibi biganiro nyunguranabitekerezo ku bijyanye no kongera ubunyamwuga mu by’amahoteli, uretse Ishuri IPRC Musanze, byanatangiwe mu yandi mashuri makuru y’imyuga n’Ubumenyingiro yo hirya no hino mu gihugu, nka hamwe mu higishirizwa amasomo ajyanye n’iby’amahoteli, bikaba byarateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na OIM.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka