“Abanyamahanga nibo nyirabayazana w’ibibazo bya Afurika” – Perezida w’Inteko
Afurika ni umugabane ufatwa nk’uwibibazo kubera intambara n’inzara bihoramo, ariko umuntu yitegereje neza asanga abazungu aribo batera ibyo bibazo; nk’uko bitangazwa na Perezida w’Inteko ishina amategeko y’u Rwanda, Depite Rose Mukantabana.
Kuri iki gihe mu bice byinshi hagaragara ibibazo by’intamabara, amacakubiri n’inzara, bishinjwa Abanyafurika kuba aribo babyitera ariko ntibanashobore kubyicyemurira. Gusa abandi nka Depite Mukantabana bemeza ko ibyo bibazo bituruka ku bateza umwiryane muri Afurika.
Agira ati: “Dufashe urugero rw’igihugu cyacu Jenoside yakorewe Abatutsi muri 94 ikica abantu igasenya ibintu, ni Abanyarwanda babikoze ariko urebye neza ushobora gusanga hari abavaga hanze benyegeza baje kwigisha ayo macakubiri ariko bikaba bibabaje kuba tuyemera twebe Abanyafurika”.
Perezida w’Inteko ishina amategeko yemeza ko Umuryango uhuza Inteko zishinga amategeko z’ibihugu bya Afurika ari umwanya mwiza wo kureba uruhare rw’inteko mu iterambere ry’ibihugu byacu, irya Afurika yacu, tudakomeje kwitwaza abo banyamahanga.
Kuva kuri uyu wa mbere tariki 26/11/2012, i Kigali hateraniye nama ya komite nyobozi y’Umuryango uhuza Inteko zishinga amategeko z’ibihugu bya Afurika 61yiga ku ruhare rw’inteko zishinga amategeko muri Afurika mu kurwanya ubukene no guteza imbere imiyoborere myiza.
Depite Mukantabana avuga ko Abanyafurika aribo bafite uruhare rukomeye mu kwicyemurira ibibazo, ariko bizagerwaho ari uko babyumviseho kimwe n’abandi Banyafurika. Ibyo bikaba imwe mu ntego z’iyi nama, nk’uko yakomeje abitangaza.
Byitezwe ko intambara iri kubera muri Congo n’imvururu ziri mu gihugu cya Mali biza kuganirwaho mu rwego rwo gushaka umuti unoze mu guhagarika izo ntambara. Gusa ikibazo kigikomeye ni uko benshi mu batumiwe batitabiriye ndetse n’ibihugu bigera ku 10 byanze kujya muri uyu muryango.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibibazo byinshi nitwe tubyitera kubera ubujiji no kwikunda...!Hanyuma tukagira abayobozi b’ibisambo bakorera inda zabo batubaha ikiremwamuntu..hanyuma mu irurumba ryo kugundira ubutegetsi bagatonesha bamwe babangisha abandi byaba ari amoko, uturere, amadini...urumva rero abo banyamahanga iyo babona nyiryrugo yisenyera ni gute se batamutiza umuhoro niba babifitemo inyungu ? Twihereho mbere yo kwitwaza abandi..
Gushyira uruhare rwacu mu bibazo byacu ku bandi nibyo bituma bidacyemuka. Abanyamahanga se nibo batuma muri Africa habaho ubutegetsi bubi bwikunda budakunda abao buyobora. Jye mpamya ko ari abanyapolitiki ba Abanyafurika baba badafite imirongo ngenderwaho ya politiki igaragara bityo bakitwaza ibindi nk’amoko, uturere , amadini n’ibindi kugirango babone abo bafata mu ntoki.
NGIRANGO MBERE YO GUSHINJA ABANDI IBIBAZO DUFITE TWAGOMBYE KUBANZA GUCYEMURA IBYO TWITERA TWEBWE UBWACU NKO KWIGIZAHO UMUTUNGO KW’ABAYOBOZI BO MURI AFURIKA BITYO BIGATUMA ABATURAGE BAHORANA INZARA KUKO IBYABATUNZE BIBA BYIKUBIWE NA BAMWE
NO KWANGA IBIBA BYAVUYE MUMATORA BIKURIKIRWA N’IMVURURU NONE SE IMVURURU ZAKURUKIYE AMATORA ZABAYE MURI KENYA NA COTE D’IVOIRE TWAZISHINJA NDE? TUBANZE TWIKEBUKE.